00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamurika imideli mu Rwanda bagiye guhabwa ibihembo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 July 2023 saa 08:30
Yasuwe :

Ku nshuro ya kabiri abamurika imideli mu Rwanda bagiye guhabwa ibihembo mu irushanwa ryiswe ‘SupraModel Competition’, rigamije guteza imbere abari muri uru ruganda no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

Ibi bihembo byateguwe na SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss Supranational n’andi.

Abanyamideli bazaryitabira baziyandikisha hanyuma hatoranywemo umwe. Nibamara kwiyandikisha abagize akanama nkemurampaka bazatoranya 15 bazaba bageze mu cyiciro cya nyuma abe ari bo bazavamo uhiga abandi.

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu abazahatana bazatemberezwa ahantu hatandukanye nyaburanga mu gihugu.

Uzahiga abandi azashakirwa kandi ikigo mpuzamahanga kizamufasha kwagura impano ye kinamuhuze n’inzu mpuzamahanga z’imideli.

Abamurika imideli batangiye kwiyandikisha ku wa 21 Nyakanga mu gihe icyo gikorwa kizarangira ku wa 5 Kanama 2022. Abiyandikisha basabwa kohereza ifoto, ibilo n’imyaka yabo kuri 0783014482.

Gutoranya abageze muri ½ bazamenyekana ku wa 1 Nzeri mu gihe abahize abandi bazamenyekana ku wa 23 Nzeri 2023.

Abiyandikisha basabwa kohereza amafoto yabo n’amazina ikindi bakaba bari hagati y’imyaka 18 na 24 y’amavuko. Uzaba uwa mbere azegukana 1.000.000 Frw.
Gutanga ibi bihembo byaherukaga kuba mu birori byabereye kuri Century Park i Nyarutarama ku mugoroba wo ku wa 19 Ugushyingo 2022. Ni umugoroba wahiriye Semana Cynthia kuko ari we wegukanye umwanya wa mbere.

Semana wahize abandi yahawe ibihembo birimo 1.000.000Frw, yishyurirwa urugendo rumutembereza Dubai n’Ikigo cyo muri Nigeria gitembereza ba mukerarugendo, Wizygbe Tours.

Icyo gihe, Rudasingwa Teddy yabaye uwa kabiri ahembwa no gutemberezwa ibice bitandukanye mu Rwanda na 300.000 Frw

Mutesi Ruth wari ufite abafana benshi yegukanye umwanya wa gatatu ahabwa igihembo cyiswe ‘Face Of Africa’ giherekejwe na 300.000 Frw.

Usibye guhemba abamurika imideli kandi hatanzwe n’ibindi bihembo byo gushimira abagira uruhare mu iterambere ry’imideli mu Rwanda.

Muri iki cyiciro cyiswe ‘Best Model’ uwahize abandi mu gutambuka mu mideli yabaye Umufite Anipha wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Supranational Rwanda 2019.
Umuhanzi mwiza w’imideli yabaye Patrick Muhire washinze Inkanda House.

Ukora makeup zo mu mideli uwahize abandi yabaye Umurungi Nadia, uwafashe amafoto meza y’imideli aba Muhizi Serge washinze studio y’amafoto ya Elevatix studio afatanyije Promesse Kamanda.

Umunyamideli Kabano Franco wari ku ntebe y’abagize akanama nkemurampaka, akaba n’Umuyobozi wa WBM (Webest model) yahawe igihembo cya ‘Achievement Awards’ ashimirwa uruhare agira mu gufasha abanyamideli bo mu Rwanda kwitabira imurikwa ry’imideli hirya no hino ku Isi.

Semana Cynthia uri imbere niwe wegukanye umwanya wa mbere, Rudasingwa Teddy uri ibumoso yabaye uwa kabiri mu gihe Mutesi Ruth uri iburyo wari ufite abafana benshi yegukanye umwanya wa gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages