Abakomeje bavuye muri 30 bari bahatanye muri iri rushanwa ryahurije abakunzi b’imideli muri Century Park Nyarutarama mu ijoro ryo ku wa 10 Nzeri 2022.
Wari umugoroba w’abazi ibijyanye n’imideli wabonaga bishimiye ibi birori cyane aho buri wese yinjiraga anyuze ku itapi itukura agana mu byicaro bye byari bigabanyijemo ibyiciro bitatu. Byayobowe n’umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc ukora kuri Kiss FM.
Umuririmbyi JP Zed watsinze mu Irushanwa Supra Voice ni we waririmbye muri ibi birori yifashishije umuziki wa “live”, aririmba anicurangira indirimbo zirimo iz’abahanzi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga zanyuze benshi.
Abanyamideli bahatanye banyuraga imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe n’abafite izina mu mideli barimo Kabano Franco, Nyambo Masamara na Trevor Ntabwoba.
Mu kubaha amanota harebwaga ibirimo igihagararo bafite, imiterere yabo, uko batambuka, uko bifotoza n’uko bamurika umwambaro.
Kabano mu gushimangira ibyagenderwagaho yavuze ko ubusanzwe nta “munyamideli utoranya umwambaro, icyo baguhaye cyose umenya uko ucyerekana cyangwa ukimurika, ni bwo buhanga. Niba baguhaye umwambaro muremure ugutega umenya uko uwugendamo.”
Buri mwambaro bawumaranye iminota itarenga 10 bawumurikira abari bitabiriye ibi birori mu ngendo zabo zihariye zitabasha kwiganwa n’ubonetse wese. Hagendaga haza umunyamideli umwe, ubundi bagasoza batambukira rimwe bakurikiranye ku murongo baherekejwe n’uwahanze imyambaro baserukanye.
Abitabiriye ibi birori banyuzagamo bagakoma amashyi bitewe n’umunyamideli bishimiye, banafotora uwo babonye wambaye umwambaro ubakurura, ugashima ku marangamutima yabo.
Aberekanye imideli bakomeje muri ½ barimo abahungu 10: Ngarambe Prince, Tuyishimire Danny, Rujugiro Rubera Gilbert, Kayitare Eric, Kabano Honore, Kayumba Abdoul Karim, Tuyishimire Danny , Ishya Songa Beni, Iyizire Bruce na Dushime Charles.
Mu bakobwa 10 bakomeje harimo Mutesi Ruth, Zaninka Emelyne, Iwacu Gretta, Furaha Gisele, Ineza Flora, Ishimwe Huguette, Semana Cynthia, Batamuriza Phiona, Karenzi Marie Annette na Tuyisenge Ruth.
Aba bose bazongerwaho abandi batanu bazaba bagize amajwi menshi y’ababatoye binyuze ku rubuga supra.rw.
Abamuritse imideli bari bambitswe n’ibigo bitandukanye birimo 3FD , Shema Gaetan Designer, Inkingi Designer, Inkanda House, Bone Clothing na Matheo Designer.
Umunyamideli Franko Kabano yabwiye IGIHE ko mu banyamideli biyekerekanye yabonyemo babiri bakorana mu kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ubu mfite babiri ntahanye nshobora kwigisha cyangwa nkabashakira isoko, iyo mbonye umwana ufite impano ndamwegera tukaganira nkamusaba niba twakorana.”
“Nta we umurika imideli adafite imyaka 18 keretse iyo ari kumwe n’umuhagarariye cyangwa umubyeyi we, naho ku ruhando mpuzamahanga bareba ufite imyaka 21 naho ufite imyaka 23 bisaba ko yaba afite impano idasanzwe.”
Franco Kabano wari mu bagize akana nkemurampaka yatunguriwe muri ibi birori yifurizwa isabukuru nziza y’amavuko.
Supra Model Competition itegurwa na SupraFamily Ltd muri gahunda yo kuzamura impano z’abakiri bato. Abanyamideli 20 bageze muri ½ bazahatana ku wa 1 Ukwakira hatoranywa abazagera mu cyiciro cya nyuma kizaba ku wa ku wa 29 Ukwakira 2022.
Uzahiga abandi azahabwa ibihembo birimo amafaranga, yishyurirwe urugendo i Dubai n’ikigo cyo muri Nigeria gitembereza ba mukerarugendo Wizygbe Tours, kizamufasha gutembera no kumuhuza n’abanyamideli bubatse izina.
Ikindi ni ukuzamushakirwa ikigo mpuzamahanga kizamufasha kwagura impano ye kinamuhuze n’inzu mpuzamahanga z’imideli zitandukanye.
Usibye aba banyamideli ku munsi wa nyuma w’irushanwa hazatangwa ibihembo bya Supra Model Awards bigamije gushimira abagize uruhare mu iterambere ry’imideli.
Amafoto: Prince Munyakuri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!