Ni mu birori byiswe ‘Kigali Nightlife Experience’ byari byateguwe ku bufatanye na Kigali Marriott Hotel mu rwego rwo gukomeza gushyigikira uruganda rw’imideli mu Rwanda.
Ibi birori byabaye ku Cyumweru byari byiganjemo abantu b’ingeri zitandukanye bari baje kwihera ijisho uburanga bw’abakobwa berekanaga imideli itandukanye yakorewe mu Rwanda na Inkanda House ya Patrick Muhire.
Aba bakobwa biyerekanye mu byiciro bibiri; icya mbere baza bambaye imyambaro yo gusohokana n’aho ubwa kabiri bambara mu buryo bwiganjemo kugaragaza umuco Nyarwanda.
Kuri iyi nshuro nibwo hari abaje bambaye nk’abashumba banafite inkoni, abari bambaye inkanda, uducuma ndetse n’abandi bari bambaye mu buryo bushushanya inka zitwa ‘Inyambo’ zifite amahembe ateze mu buryo bunogeye ijisho.
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Kigali Marriott, Victoria N.Obiakor, yabwiye IGIHE ko batekereje gushyigikira iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibijyanye n’imideli mu Rwanda.
Ati “Nta kindi twari tugamije dutekereza iki gikorwa uretse gushaka guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda. Twashakaga gukomeza gushyigikira uru ruganda kandi turabona biri kugenda neza.”
Mucyo Sandrine uri mu bamuritse imideli muri Nightlife Experience yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro.
Ati”Ni ubwa mbere bibereye muri Kigali Marriott Hotel, tukaba tubona byagenze neza. Twishimye. Mbere twatekerezaga Kigali Fashion Week n’ibindi birori biba rimwe mu mwaka ariko ibikorwa nkibi bihindura iyo gahunda mu buryo bwiza budasanzwe kandi turabyishimiye.”
Yakomeje avuga ko bikiri mu ntangiriro gusa yemeza ko ibindi bizaba mu minsi ir’imbere abyitezeho umwihariko no kwitabirwa cyane. Yashimiye ibigo nka Kigali Marriott Hotel, mu gutekereza gukora ibikorwa nk’ibi biteza imbere ibikorwa n’Abanyarwanda.
Kigali Nightlife Experience Fashion Show ni igitaramo cyo kumurika imideli gitegurwa na Kigali Marriott ku bufatanye na kompanyi y’abamurika imideli y’uwitwa Franco Kabano yitwa Golden Models.
Amafoto: Muhize Serge



















TANGA IGITEKEREZO