Amarushanwa yo guhitamo abazaserukira intara muri ArtRwanda-Ubuhanzi yatangiriye mu Karere ka Kayonza hashakwa abo mu Burasirazuba ku wa 16 Kanama, asorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Nzeri 2022.

Muri Kigali aya marushanwa yabereye ku Ngoro y'Ubugeni n'Ubuhanzi iherereye i Kanombe, ahazwi nko kwa Habyarimana, ku wa 13-15 Nzeri 2022.

Mu minsi itatu, abanyempano 83 ni bo banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, harebwa impano zabo izishimwe zigahabwa amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma, aho abatoranyijwe mu gihugu hose bazarushanwa, bakanahembwa.

Muri Kigali abanyempano 59 ni bo bakomeje, muri bo 18 bavuye mu Karere ka Gasabo, 25 ni abo muri Kicukiro mu gihe Nyarugenge ari 16. Ab’igitsinagore ni 23 mu gihe abasore ari 36.

Mu bakomeje, 11 bahatanye mu cyiciro cy’Indirimbo n’Imbyino, Ubugeni ni 12, Guhanga imideli [9], Ikinamico n’Urwenya [15], Filimi no Gufata Amafoto [3], Ubusizi n’Ubuvanganzo [9].

Iradukunda Axxicela ni umwe mu banyempano bahatanye bahagarariye Akarere ka Nyarugenge ndetse arakomeza.

Uyu mukobwa ni umwanditsi w’inkuru z’abana yavuze ko yishimiye gutsinda no gukomeza ku rwego rw’igihugu.

Yakomeje ati “Mfite inzozi zo gushinga isomero ryafasha abato kubona aho basomera ibitabo kuko ababyeyi babo nta bushobozi bafite bwo kubibagurira.’’

Iradukunda yanditse ibitabo bitandukanye birimo icyo yise “Beza yaraye mu muvure” cyubakiye ku nkuru y’umwana w’umukobwa waraye mu muvure ashaka guhinduka umuhungu ngo ajye avuga amahamba.

Gatoto Sympathique ukomoka i Nyamirambo na we yerekanye impano afite mu gukina ikinamico.

Uyu musore yavuze ko aramutse atwaye ArtRwanda-Ubuhanzi yayitura umubyeyi we witabye Imana, ahita afatwa n’ikiniga ararira.

Ati “Sinari nzi ko ndi burire ngo n’abandi barire. Nahoze ntegereje iki gihe mu myaka 15 yose. Ubu navuga ko ndi mu biganza bizima, aho nabona abantu bamfasha gukina kandi ngatera imbere.’’

Yavuze ko ArtRwanda-Ubuhanzi ayitezeho ko izamuhindurira ubuzima, agashobora kubyaza umusaruro impano ye.

Umunsi wa nyuma w’amarushanwa ya ArtRwanda ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali witabiriwe n’abayobozi batandukanye bateza imbere inganda ndangamuco barimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary; Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine n’Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Robert Masozera.

Minisitiri Mbabazi yashimye abanyempano bagaragaje icyo bashoboye, abasaba kurushaho kwiyubakamo icyizere.

Yagize ati “ArtRwanda-Ubuhanzi igamije kwagura impano z'urubyiruko. Buriya impano ni ikintu gikomeye mu buzima. Impano z'abahanzi cyangwa abahanzi bagaragaza uko sosiyete iteye ndetse ni isoko yo kugaragaza icyo umuntu atekereza cyangwa kugaragaza ibyifuzo bye.’’

Minisitiri Mbabazi yashimiye abagize uruhare muri ArtRwanda-Ubuhanzi by’umwihariko abagize akanama nkemurampaka.

Ati “Mwagaragaje umuhate mu guhanura abanyempano, kubaremamo icyizere no kubaha amasomo abasobanurira ibyo kunoza mu nganzo zabo.’’

Yashimangiye ko mu byo iri rushanwa ryashyiriweho harimo no guhanga imirimo ku rubyiruko.

Mu 2021 habarurwaga ibigo 11 byashinzwe n’abahanzi 68 bo mu cyiciro cya mbere, byatanze imirimo ku rubyiruko 400, binjiza miliyoni 80 Frw.

Umuhanzi Nirere Shanel uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yavuze ko aho banyuze mu gihugu hose bishimiye kubona impano zitandukanye.

Ati “Mu bice bitandukanye by’igihugu twagiye tubona abanyempano batanga icyizere. Ni iby’agaciro kubona Leta ishyira imbaraga mu gushaka abanyempano no kubateza imbere.’’

Abahanzi bakomeje bazahatana ku rwego rw’igihugu. Batatu ba mbere muri buri cyiciro bazahembwa miliyoni 1 Frw mu gihe buri mushinga muri itatu ya mbere uzahabwa miliyoni 10 Frw.

Nsabiremikiza Félix ni umunyabugeni
Nsabiremikiza Félix ni umunyabugeni
Bizimana Evariste yageze imbere y’akanama nkemurampaka yerekana impano ye y’ubusizi abinyujije mu muvugo yise “Isaro ry’Umwamikazi”
Bizimana Evariste yageze imbere y’akanama nkemurampaka yerekana impano ye y’ubusizi abinyujije mu muvugo yise “Isaro ry’Umwamikazi”
Ishimwe Andrée Lucette ni umunyamideli ufite umwihariko
Ishimwe Andrée Lucette ni umunyamideli ufite umwihariko
Shimo Yann ni umuhanga mu gufotora. Mu mafoto yagaragaje yafashe harimo iyo yise “No evil” y’umwana wibiye mu mazi, bamupfutse umunwa n’amazuru
Shimo Yann ni umuhanga mu gufotora. Mu mafoto yagaragaje yafashe harimo iyo yise “No evil” y’umwana wibiye mu mazi, bamupfutse umunwa n’amazuru
Dushimimana Isaac yaserutse agaragaza impano afite mu gukina ikinamico
Dushimimana Isaac yaserutse agaragaza impano afite mu gukina ikinamico
Muhimpundu Caroline ni umuhanga mu guhanga imideli
Muhimpundu Caroline ni umuhanga mu guhanga imideli
Mukantwari Marie Solange ni umunyamideli ukora imyenda mu budodo
Mukantwari Marie Solange ni umunyamideli ukora imyenda mu budodo
Kwizera Emmanuel ni umusizi. Yavuze umuvugo yageneye urubyiruko kuko arufata nk’iterambere ry’ahazaza h’igihugu
Kwizera Emmanuel ni umusizi. Yavuze umuvugo yageneye urubyiruko kuko arufata nk’iterambere ry’ahazaza h’igihugu
Abayobozi bishimiye impano zikomeje kugaragazwa na Art-Rwanda Ubuhanzi
Abayobozi bishimiye impano zikomeje kugaragazwa na Art-Rwanda Ubuhanzi
Mukazi Idrissia ni umuhanzi ukoresha impano ye mu kuririmba
Mukazi Idrissia ni umuhanzi ukoresha impano ye mu kuririmba
Iradukunda Pacifique ni umunyabugeni. Yakoze ibihangano birimo icyo yise “No problem”, “Kiddish happiness”, “Joy”
Iradukunda Pacifique ni umunyabugeni. Yakoze ibihangano birimo icyo yise “No problem”, “Kiddish happiness”, “Joy”
Abakemurampaka bagira inama abanyempano bakanatoranya abakomeza mu cyiciro gikurikiyeho
Abakemurampaka bagira inama abanyempano bakanatoranya abakomeza mu cyiciro gikurikiyeho
Tuyishime Obed ni umunyamideli uhamye, imyambaro ye iyo uyibonye uranyurwa kuko iranoze, ibereye kujya ku isoko
Tuyishime Obed ni umunyamideli uhamye, imyambaro ye iyo uyibonye uranyurwa kuko iranoze, ibereye kujya ku isoko
Nshimiyimana Pascal yaserutse imbere y’akanama nkemurampaka yerekana impano afite mu gukina ikinamico
Nshimiyimana Pascal yaserutse imbere y’akanama nkemurampaka yerekana impano afite mu gukina ikinamico