Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019 nibwo habaye ibirori by’imideli bya Rwanda Fashion Week 2019 byari bibaye ku nshuro ya kane.
Herekanywe imideli itandukanye yahanzwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga barimo babiri baturutse muri Nigeria.
Ibi birori byitabiriwe n’abantu bagera kuri 500, barimo abana b’Umukuru w’Igihugu barangajwe imbere n’ubuheta bwe, Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndegeyingoma.
Ange Kagame n’umukunzi we bari bajyanishije imyenda yakorewe mu nzu y’imideli ya Moshions iyoborwa na Moses Turahirwa.
Abinyujije kuri Twitter, Ange Kagame yashimiye Moshions yabambitse imyenda myiza kandi yari ibabereye.
Ati “Mu ijoro ryakeye ubwo nashyigikiraga imideli yo mu Rwanda muri Rwanda Fashion Week 2019. Wakoze cyane Moshions ku myenda ijyanye yanjye n’umukunzi wanjye.”
Yanashimiye kandi itsinda rya Collective Rwanda ryateguye ibi birori ku nshuro ya kane.
Ange Kagame akunze gushyigikira abahanzi b’imideli bo mu Rwanda batandukanye ndetse yambara imyenda bakora.
Mu muhango wo kumusaba no kumukwa wabaye mu Ukuboza umwaka ushize, yari yambaye imishanana yakozwe na Haute Baso mu gihe umukunzi we yari yambaye imishanana yakorewe muri Moshions.



















TANGA IGITEKEREZO