Uru rutonde rusohorwa na The Voice Magazine ikorera mu Buholandi.
Kuri iyi nshuro hasohotseho John Bunyeshuri usanzwe ari mu bakomeye mu ruganda rw’imideli kuko ategura ibikorwa bitandukanye biruteza imbere.
Abari kuri uru rutonde bazahabwa igikombe cy’ishimwe ku wa 23 Ugushyingo 2018, ubwo iki kinyamakuru kizaba kizihiza imyaka 19 kimaze gikora.
Iki gihembo ubusanzwe gihabwa abantu ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye, mu rwego rwo kubashimira itandukaniro bazanye rigatanga umusanzu mu kuzamura umugabane wa Afurika n’abawutuye mu myuga itandukanye.
Urutonde rw’uyu mwaka ruriho abantu bo mu mpande zose z’Isi.
Igikorwa nyir’izina cyo gushyikiriza abatoranyijwe ibihembo kizabera Amsterdam mu Buholandi.
Ku wa 22 Ugushyingo hazabanza kubaho igikorwa cyo kugirana umusangiro no kuganira ku iterambere rya Afurika muri rusange. Iki gikorwa gifite intego igira iti “Twongere tugire ahazaza ha Afurika hashya uyu munsi”.
Muri iki kiganiro hazabaho no gutanga amahirwe yo kumurika ibikorwa ku babifite.
Kigali Fashion Week imaze kuzamura ku buryo bukomeye izina rya Bunyeshuri imaze imyaka isaga icyenda itangiye mu Rwanda.
Bunyeshuri yagize igitekerezo cyo kuyitangiza abikomoye ku mukobwa we uba muri New York icyo gihe wari ufite imyaka 14, mu rwego rwo kumushyigikira birangira aje kubikunda mu buryo bukomeye yiyemeza kubiteza imbere mu buryo bwagutse.
Kigali Fashion Week yatangiye mu bihe bikomeye benshi batayumva neza, itangirana n’abahanga imideli barimo Francis Zahabu, Cynthia Rupali, Patrick Muhire na Colombe Cyusa.
Ubu imaze gukomera cyane kuko ariyo yazamukiyemo abanyamideli barimo Jay Rwanda wabaye Rudasumbwa wa Afurika 2017 n’abandi benshi bafite izina rikomeye muri uyu mwuga.
Umwaka ushize yageze ku rundi rwego aho yatangijwe no mu bindi bihugu bikomeye ku Isi ariko hakibandwa ku banyamideli bafite inkomoko mu Rwanda, baba mu mahanga n’abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO