00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi kuri Tuyisenge wiyeguriye ubugeni bwo gukora imitako mu biti n’imyenda ishaje

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 March 2023 saa 12:51
Yasuwe :

Tuyisenge Cassien ni umwe mu rubyiruko ruvuka mu Karere ka Kirehe ruri kuzamuka cyane mu bijyanye n’ubugeni bwo gukora imitako mu myenda ishaje, ibiti, ibijerekani bishaje, amacupa n’ibindi bintu byinshi bitandukanye, aho abihinduramo umutako washyira mu nzu, muri hoteli n’ahandi hantu ukahagira heza.

Ni ibintu yatangiye gukora ubwo hadukaga icyorezo cya Covid-19 kigaheza mu rugo benshi, uyu musore wari usanzwe utunzwe n’akazi ko kuvangavanga imiziki mu tubari (DJ) yabwiye IGIHE ko yatangiye ubu bugeni agamije kugira ngo amasaha yihute none ubu bisigaye ari akazi kamuhemba agatubutse.

Ati “Natangiye mbikora ari nko kugira ngo amasaha agende bitewe nuko twari muri guma mu rugo, uko iminsi yagendaga ishira abaturanyi bakundaga ibihangano byanjye nabaga nakoze mu myenda ishaje nkagenda nkayihindura umutako mwiza. Abantu rero bakomeje kubishima cyane ngeze aho ndavuga nti ibi bintu uwabikomeza, batangira kujya banzanira ya myenda yashaje na bya bijerekani nkomeza gutyo.”

Tuyisenge avuga ko nk’imyenda ishaje ayibyazamo amavaze, ibiti akabikoramo umutako mwiza ushobora gushyiraho n’itara ukawushyira mu ruganiriro, amacupa ashaje ndetse n’amajerekani ashaje nabyo arabihindura akabasha gukoramo umutako mwiza wishimirwa na benshi.

Tuyisenge yatangiye gutanga akazi ku rundi rubyiruko aho afite abakozi bane bahoraho akagira abandi icyenda bakora bataha bahagembwa buri munsi byose abikesha ubu bugeni yatangiye asa n’uwikinira.

Ati “ Ubu nsigaye nkora imitako myiza yishimirwa na bose mfata igiti kigejeje igihe cyo gusarurwa nkagishyiramo amatara mu buryo butangaje ku buryo umuntu agishyira mu nzu kikaba umutako, mfata imishito yamaze gukoreshwa nkayikoramo umutako mwiza aho kuyijugunya, ibijerekani bimaze gusaza mbikoramo vaze nziza watereka muri hoteli yawe cyangwa iwawe kandi ukishimirwa na benshi, ubu nsigaye narabigize akazi ka buri munsi.”

Tuyisenge yavuze ko nibura buri kwezi ageze ku kigero cyo kwinjiza ibihumbi 700 Frw akura mu kugurisha imitako, aya mafaranga ngo akuramo ayo yishyura abakozi n’andi agura bimwe mu bikoresho akoresha nibura agasigarana inyungu y’ibihumbi 300 Frw.

Yavuze ko isoko rye akenshi yifashisha imbuga nkoranyamabaga zirimo Facebook, Twitter, Instagram na WhatsApp mu kumenyekanisha ibyo akora, aho kompanyi ye yayise Inkingi Art Rwanda. Aha ngo niho akura abamugurira bikiyongeraho kuba afite inzu akoreramo mu Karere ka Ngoma na Kirehe ku kigo cy’urubyiruko.

Imbogamizi agihura na zo

Tuyisenge avuga ko kuri ubu imbogamizi agihura nazo harimo imashini nke zimufasha gukora imitako myiza n’isoko ryagutse ashobora kugurishirizaho.

Ati “Ntabwo abanyarwanda barabasha gukunda cyane imitako ya Made in Rwanda, usanga tugurirwa cyane n’abanyamahanga abandi batari babyumva cyane, dukora ibintu bikaba byinshi cyane isoko ugasanga riracyari rito.”

Tuyisenge avuga ko afite intego z’uko nibura mu myaka itanu iri imbere yazaba afite uruganda rutunganya imitako mu myenda ishaje, mu biti no mu bindi bintu abantu babona ko bikwiriye kujugunywa, yavuze ko kandi yifuza kuzava ku bakozi bane nibura agaha urubyiruko 50 akazi.

Yavuze ko ubugeni ari akazi keza katunga umuntu asaba ababyeyi kudapfukirana impano z’abana babo bakabafasha mu kuba babyiga neza bakabikora kinyamwuga ngo kuko ubugeni ari impano nziza igaburira umuntu mu gihe gito.

Ati “Ababyeyi nibashyigikire abana babo, niba umwana akweretse ko hari umwuga azi cyangwa akunda wimwamagana mufashe kuwumenya birushijeho niba ari ubugeni umufasha kubuteza imbere ni akazi kamutunga kandi kakamuha amafaranga menshi cyane.”

Kuri ubu Tuyisenge amaze kwigurira ikibanza mu Mujyi wa Ngoma abikesha ubugeni, amaze kwigurira bimwe mu bikoresho akoresha birimo imashini eshatu akoresha kuri ubu kandi ngo yaziguze zihenze cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages