00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chidimma wabaye Miss Nigeria Universe agiye kwamburwa ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 1 November 2024 saa 08:07
Yasuwe :

Chidimma Vanessa Onwe Adetshina wavugishije benshi mu marushanwa y’ubwiza yo muri Afurika y’Epfo ubwo yashinjwaga kuyajyamo kandi ari umunyamahanga, agiye kwamburwa ibyangombwa n’ubwenegihugu byaho.

Ibi bibaye nyuma y’uko yirukanwe mu irushanwa ry’ubwiza rya Afurika y’Epfo kubera iperereza ryakozwe, bikagaragara ko nyina hari ibyangombwa yibye ubwo yashakaga kuba umuturage wa Afurika y’Epfo.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Tommy Makhode, yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Chidimma Adetshina na nyina bagomba kwamburwa ibyangombwa byabo kuko batigeze batanga ibisobanuro ku bwenegihugu bwabo mbere y’itariki ntarengwa bari bahawe.

Ubu ikirego cyabo cyashyikirijwe inzego z’umutekano zishinzwe iperereza ku byaha bikomeye, ndetse hategerejwe icyemezo cy’urukiko kugira ngo harebwe icyo rukora kuri iki kibazo.

Se wa Chidimma afite inkomoko muri Nigeria na ho nyina afite inkomoko muri Mozambique. Chidimma ashimangira ko ari umunya-Afurika y’Epfo kuko ariho yavukiye.

Mu kiganiro yagiranye na BBC yagize ati “Navukiye muri Soweto muri Afurika y’Epfo, ndacyiyumvamo ko ari igihugu cyanjye kandi numva ko ndi n’Umunya-Nigeria.”

Chidimma nyuma yo kwirukanwa mu irushanwa ry’ubwiza rya Afurika y’Epfo, yahise ahamagarwa muri Miss Nigeria Universe aho yanaryegukanye.

Yiteguye kuzajya muri Miss Universe izabera muri Mexique Ku wa 16 Ugushyingo 2024.

Chidimma agiye kwamburwa ubwenegihugu bwa Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages