Ikiganiro ‘Keep up with The Kardashians’ kinyura kuri Hulu Tv iri mu zikomeye muri Amerika.
Munezero yagaragaye mu kiganiro giheruka cya “Keeping Up with The Kardashians” aho agaragaramo yaserukanye imyambaro ya Dolce & Gabbana.
Sarah Nynthia watangije We Best Models Management ifasha Munezero, afatanije na Franco Kabano yabwiye IGIHE ko bifashishije uyu mukobwa nyuma yo kubona ko ashoboye.
Ati “Hari imyambaro Kim Kardashian yakoranye na Dolce & Gabbana. Christine Munezero yifashishijwe mu bayerekanye ndetse yagaragaye mu kiganiro giheruka cya “Keeping Up With The Kardashians”. Kim Kardashian n’itsinda rimufasha bari bamutoranyije bansaba ko bamwifashisha ndabyemera, ni uko byagenze.’’
Munezero Christine akomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga. Ni umwe mu berekanye imyambaro mishya ya Dior yakozwe na Maria Grazia Chiuri muri Gicurasi.
Yamurikiwe muri ’Dior’s Cruise 2024’. Iki ni igikorwa cyamurikiwemo imyambaro muri Mexique yakozwe mu guha icyubahiro umwe mu banyabugeni b’abagore babayeho muri iki gihugu, Frida Kahlo.
Ni igikorwa cyabereye muri Kaminuza ya Antiguo Colegio de San Ildefonso ari naho Kahlo yize. Iyi myenda yakozwe hagendewe ku bihangano by’uyu munyabugeni kenshi byibandaga ku bagore n’ibidukikije.
Christine Munezero w’imyaka 24 yatangiye urugendo rwo kumurika imideli mu 2019 afashijwe na ‘Webest Models Management’, imenyerewe mu kugeza abamurika imideli ku ruhando mpuzamahanga.
Kuva icyo gihe Munezero yakoranye n’inzu zitandukanye mu mideli ahereye kuri Moshions yo mu Rwanda aza kugera ku ruhando mpuzamahanga aho akorana n’izitandukanye nka Dior, Maison Valentino, Maison Malgiela, Chloé, Versace, Max Mara, Gucci, Courrèges, Giambattista Valli n’izindi.
Amaze kwitabira ibirori mpuzamahanga by’imideli nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!