00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eddy Kenzo uzasusurutsa abazitabira ‘Bianca Fashion Hub’ yasesekaye i Kigali

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 August 2022 saa 04:57
Yasuwe :

Edrisah Musuuza wamamaye mu muziki wa Uganda na Afurika nka Eddy Kenzo yamaze kugera i Kigali aho ategerejwe gutaramira abazitabira ibirori by’imideli bya ‘Bianca Fashion Hub’.

Uyu muhanzi yageze i Konombe ari kumwe n’itsinda rye n’umuhanga mu guhanga imideli wo muri Uganda, Abryanz uzaba ari mu kanama nkemurampaka kazahitamo abazitabira ibi birori barimbye kurusha abandi.

Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri bihuriza hamwe abahanga mu kurimba ndetse abahize abandi bakabihemberwa. Bitegurwa n’umunyamakuru wa Isibo TV, Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca.

Ni ibirori bitegerejwe kuri uyu wa 20 Kanama 2022, bikazabera muri Camp Kigali. Bizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye nka Hamisa Hassan Mobetto wo muri Tanzania, Sheilah Gashumba n’abandi.

Usibye abo hanze kandi hari abahanzi nyarwanda bazasusurutsa abazitabira ibi birori barimo Bwiza, Alyn Sano na Chris Eazy.

Amatike yo kwinjira muri ibi birori akomeje kugurishwa binyuze ku rubuga rwa RGtickets.rw aya make ari kugura ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 300Frw ku meza y’abantu batandatu.

Edrisah Musuuza wamamaye mu muziki wa Uganda na Afurika nka Eddy Kenzo yamaze kugera i Kigali aho ategerejwe gutaramira abazitabira ibirori by’imideli bya ‘Bianca Fashion Hub’
Itsinda ry'ibyamamare byahagarutse i Bugande bije muri Bianca Fashion Hub
Ubwo Eddy Kenzo yageraga ku Kibuga cy'Indege i Kanombe
Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda
Umunyamideli Abryanz nawe yamaze kugera mu Rwanda

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages