00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe inkweto zishimira umusanzu Mario yatanze muri ‘Video Games’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 March 2023 saa 09:39
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gikora inkweto cya Red Wing Shoes gifatanyije n’icy’Abayapani gisanzwe kimenyerewe mu gukora imikino ikinwa mu buryo bw’amashusho kuri murandasi (video games) Nintendo, byakoze inkweto zahariwe Mario wamamaye muri iyi mikino.

Ubundi Mario twavuga ko ari we mukinnyi mukuru wo mu mukino w’Abataliyani uzwi nka ‘Super Mario’ mu mikino yose aba yambaye imyenda imwe n’inkweto zimwe arizo ibi bigo byakoze mu buryo zishobora kwambarwa n’abantu bisanzwe.

Izi nkweto zakozwe mu kwishimira akamaro Mario yagize muri iyi mikino aho ku bufatanye n’inzu y’ubugeni ya MSCHF bakuye izi nkweto ku bishushanyo bazishyira mu buzima busanzwe.

Izi nkweto ziswe Mario boots zifite ibara rya ‘chocolat’ zifite uruhu runini rutwikiriye hejuru ruriho imishumi y’inkweto na talon ngufi, zimeze neza nk’izo Mario aba yambaye muri ‘video games’.

Kugeza ubu izi nkweto nta hantu baratangira kuzicuruza gusa Nintendo yavuze ko amakuru arambuye azatangazwa mu minsi iri imbere.

Izi nkweto zakozwe mu gushimira umusanzu wa Mario muri Video Games
Ntiharatangazwa amakuru menshi kuri izi nkweto
Izi nkweto zitiriwe Mario wamamaye muri Video Games

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages