00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali habaye ibirori binogeye ijisho byamurikiwemo imyambaro ikorerwa muri ‘Albert Supply Textile’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 June 2025 saa 01:54
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere i Kigali habereye ibirori by’imideli hamurikwa imyambaro itandukanye, ikorerwa mu ruganda rwa ‘Albert Supply Textile LTD.’ rwatangijwe na Nsengiyumva Albert umaze igihe kinini ari umwe mu badozi bafite izina mu Rwanda.

Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Centre ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025. Byateguwe ku bufatanye na Ssanduina LTD ya Mucyo Sandrine, usanzwe utegura ibirori byitwa ‘The Stage Fashion Showcase’.

Muri ibi birori abanyamideli batandukanye banyuze imbere y’abari bitabiriye bambaye imyambaro itandukanye yakorewe muri ‘Albert Supply Textile’.

Yarimo iy’abagabo n’abagore, ikorerwa muri uru ruganda rumaze igihe kitari kinini rutangiye gukorera mu Rwanda.

Mu myambaro yamuritswe harimo amakositimu, amashati, imipira y’amaboko magufi n’indi itandukanye.

Iyi myambaro ushobora kuyibeshyaho cyane ko idakoze nka ‘Made in Rwanda’ abantu basanzwe bazi, ahubwo iri mu buryo bw’isanzwe ariko yakorewe mu Rwanda.

Nsengiyumva Albert yabwiye IGIHE ko yahisemo gukora imyambaro imeze gutya kuko abenshi bifuzaga ko imyambaro ijya guhahwa mu mahanga abantu bajya bayibona mu Rwanda mu buryo bworoshye.

Ati “Ni igitekerezo nagize nshaka korohereza abantu bakenera imyambaro irimo nk’aya mashati meza mwabonye, amakositimu y’abasirimu nk’ayo twerekanye n’indi myambaro yagoraga kuba yabonwa mu Rwanda. Ni indi ntambwe nashakaga mu buhanzi bw’imideli.”

Nsengiyumva watangije uru ruganda ni umwe mu bashoramari bo mu Rwanda, bafite ibikorwa bikomeye.

Yatangiye ubushabitsi akiri muto, akora akazi k’ubudozi kuko ari bwo yize, uko iminsi igenda, yagura ibikorwa kugeza ubwo ageze ku ishoramari rya miliyari nyinshi z’Amanyarwanda mu bihugu birimo u Bushinwa na Centrafrique.

Uretse uru ruganda rukora imyambaro, arashaka gutangira guteza imbere uruganda rw’imideli abinyujije mu gutegura ibirori bitandukanye byo kuyimurika, ndetse yabitangiye ahereye kuri iki.

Abakobwa b'ibizungerezi berekanye imwe mu myambaro ya Albert Supply Textile
Aherekaniwe imyambaro ya 'Albert Supply Textile' harii itapi itukura ndetse abitabiriye ibirori bayitambutseho
Ahabereye ibi birori hari hari imyambaro isanzwe ikorerwa muri 'Albert Supply Textile'
Abitabiriye bishimiye imyambaro yerekanwe
Abitabiriye ibi birori beretswe imyambaro inogeye ijisho ya 'Albert Supply Textile ltd.'
Abitabiriye bahawe umwanya bareba imyambaro ihangirwa muri uru ruganda
Abantu batandukanye bari bitabiriye ibi birori
Ababishoboye bafashe amashusho n'amafoto
Ahabereye ibi birori ni uku hari hateguye
Albert Nsengiyumva ni we watangije Albert Supply Textile
Albert Nsengiyumva yatangiye ibijyanye no kudoda mu myaka irenga 40 ishize
Albert Nsengiyumva yashimiye abitabiriye ibirori byo kumurika imyambaro ikorerwa mu ruganda rwe
Albert Supply Textile ikora imyambaro irimo iyo abagore bashobora gusohokana ahantu hiyubashye
Albert Supply Textile ikora imyambaro itandukanye irimo imipira y'amaboko magufi ndetse n'amapantalo
Albert Supply Textile ikora imyambaro itandukanye
Aubea Mugara ni umwe mu bacuranzi babifatanya no kuririmba bo kwitegwa bahawe rugari muri ibi birori
Albert Supply Textile yatangijwe na Albert Nsengiyumva
Albert Supply Textile ikora iyi myambaro ifite irindi shami mu Bushinwa
Aya mashati akorerwa muri 'Albert Supply Textile' ni amwe mu yo abantu bajyaga ushaka hanze y'u Rwanda ariko ubu asigaye akorerwa i Kigali
Bolingo Paccy usanzwe ari umuririmbyi yahawe umwanya asusurutsa ibi birori
Hagaragajwe imyambaro itandukanye
Ibi birori byabereye muri Kigali Convention Centre ku bufatanye na Ssanduina Ltd ya Mucyo Sandrine
Iyi myambaro ikorerwa mu Mujyi wa Kigali, igakorwa n'abanyarwanda
Ibi birori byashimishije benshi babyitabiriye
Iyi myambaro irimo n'amakanzu yo guserukana ahantu hatandukanye
Uwiduhaye Nadine uri mu bamurika imideli bagezweho na we yagaragaye yambaye imyambaro ya Albert Supply Textile
Imyambaro y'abagabo yerekanwe
Bernard Makuza yashimye Nsengiyumva Albert ku ruhare runini akomeje kugira mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda
Ni ubwa mbere Albert Supply Textile yari yerekanye imyambaro yayo i Kigali
Nsengiyumva Albert hano yaganiraga n'umunyemari Faustin Mbundu
Nsengiyumva Albert ubwo yatambukaga imyambaro ye imaze kwerekanwa

Amafoto: Mukayiranga Yassip


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages