Fenty ni ‘brand’ y’ibikoresho byifashashwa n’abagore igihe bakora ‘makeup’ yatangijwe na Rihanna mu 2017. Kugeza ubu ikora ibiri mu moko arenga 50.
Abinyujije kuri Twitter, Rihanna yatangaje ko ateganya kumurika ibi bicuruzwa no gutangiza ubucuruzi bwabyo mu bihugu bya Afurika.
Ati “Narimaze igihe ntegereje uyu mwanya ibiciruzwa bya ‘Fenty Beauty’ na ‘Fenty Skin’ vuba biragera muri Afurika. Botswana, Ghana, Kenya, Namibia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe mwitegura turaje kuwa 27 Gicurasi.”
Mu 2017 nibwo Rihanna yinjiye muri ubu bucuruzi bw’ibikoresho byifashishwa muri ‘makeup’. Ni umushinga afatanyije n’Ikigo gikora ubucuruzi bw’imyambaro n’imivinyu cya LVMH (Moët Hennessy Louis Vuitton).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!