00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe 10 by’ingenzi byaranze imideli mu Rwanda mu 2022 (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 December 2022 saa 04:39
Yasuwe :

Umwaka wa 2022 usize abantu bongeye gusubira mu buzima busanzwe, nyuma y’imyaka isaga ibiri yo kutabona neza ibiri imbere mu bijyanye n’imideli ndetse n’imyidagaduro mu buryo bw’umwihariko, kubera icyorezo cya Covid-19.

Uruganda rw’imideli narwo rwongeye gusubiza agatima impembero, ibirori birasubukurwa, inzu z’imideli zongera gukora nk’uko byari bisanzwe ndetse abamurika imideli bigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

Ibi ni bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze urwego rw’imideli mu Rwanda:

Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe mu mahanga

Umwaka wa 2022 wabaye mwiza ku bamurika imideli b’Abanyarwanda kuko bigaragaje ku ruhando mpuzamahanga, bagaragaza imyenda y’inzu mpuzamahanga z’imideli nka Gucci, Dior, Chanel, Versace n’izindi.

Abanyarwanda kandi bigaragaje mu birori by’imideli nka Paris Fashion Week, Milan Fashion Week, London Fashion Week n’ibindi.

Ibi birori byo mu 2022 byagaragayemo Abanyarwanda barimo Umufite Anipha, Munezero Christine, Isheja Morella, Ines Pamella, Besty Claude, Keza Diana na Umuruta Diane b’impanga, n’abandi.

Umufite yazamuye ibendera ry'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga mu mideli

Uzuri KY yatsinze muri Fashion Frontier Challenge

Mu bagize intangiriro nziza za 2022 harimo na Kagirimpundu Kevine na Shimwe Ysolde batangaje uruganda rw’inkweto rwa Uzuri KY, batsinze mu irushanwa rya Fashion Frontier Challenge ritegurwa n’inzu ikomeye ku Isi mu gutunganya imideli, Tommy Hilfiger.

Uzuri KY na Lalaland nizo zahigitse izindi sosiyete zikora ibijyanye n’imideli 430 zo mu bihugu 22 ku Isi, zari zahatanye.

Iyi ntsinzi yatumye Uzuri KY igabana na Lolaland ibihumbi 200 by’ama-euro - asaga miliyoni 230 Frw, inahembwa kumara umwaka ihabwa amahugurwa n’inzobere mu ruganda rwo guhanga imideli muri Tommy Hilfiger na INSEAD, ishuri ryigenga ryigisha ibijyanye n’ubucuruzi.

Aba kandi bahawe amahirwe yo gukurikira amasomo muri iri shuri ajyanye n’umuco no guhanga udushya.

Kagirimpundu na Shimwe bashinze Uzuri K&Y batsinze mu irushanwa rya Fashion Frontier Challenge

Ibirori by’imideli byarasubukuwe

Kuva mu 2019 Covid-19 yakwaduka, ibyishimo mu ruganda rw’imideli byarayoyotse kuko nta birori byongeye kuba nk’uko byari bisanzwe, n’ibyabaye byitabirwaga n’abantu bake kubera amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Mu 2022 ibi birori byarasubukuwe, bibimburirwa na Rwanda Fashion Week yabaye mu gihe cya CHOGM, yitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Umwami w’Ubwongereza Charles III n’umugore we Camilla.

Hakozwe ibindi birori birimo imurikabikorwa nka ’Umugongo wahetse Intore’ ya Masa Mara, Gods of Women ya Shema, Rwanda Toursim Fashion week, Mercedes-Benz Fashion Week, Bianca Fashion Show, Supra Model Award n’ibindi.

Umwami w'u Bwongera Charles III n'umugore we bitabiriye Rwanda Fashion Week

Abahanzi bashya b’imideli bagaragaje itandukaniro

Uruganda rw’imideli rukomeje kwaguka mu buryo bwihuse kugeza no kubayihanga bashya, batanga icyizere ko ruzakomeza gukura kuko ikibuga ntikikihariwe n’abantu bamwe.

Bamwe mu bahanzi bashya bagaragaje itandukaniro barimo Élodie Fromenteau washinze Izubaa na Umuhoza Lindah watangije Jarah mu 2021.

Harimo kandi Niyigena Maurice washinze Metheo Studio, Sisi Ngamije wa Bold Bonza, Muhumure Bryan wa Vettero, Umubyeyi Sharifa wa Ceka, Girabawe Gloria wa Floves, Niyonsenga Emmanuel washinze Kezem, Tamba wa Revolution Workshop n’abandi.

Ibyamamare mpuzamahanga byabengutse imyambaro ya Made in Rwanda

Umuntu waba agishidikanya ku myambaro ikorerwa mu Rwanda afite indi mpamvu yihariye, kuko kuva ku bakuru b’ibihugu n’abadamu babo, abanyepolitiki, abanyamuziki, abakinnyi n’ibindi byamamare bakuye ingofero.

House of Tayo yigaragaje cyane ibinyujije mu ’Ijezi’ yambawe na benshi mu Rwanda no hanze yarwo, yambika Junior Nyong’o (musaza wa Lupita Nyong’o) ubwo yitabiraga imurikwa ry’igice cya kabiri cya filimi ya Black Panther: Wakanda Forever.

Moshions na yo imaze gushinga imizi ku ruhando mpuzamahanga yambitse benshi barimo Didier Drogba, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika Ilhan Omar, SoutiSol, Sarkodie, Nomzamo Mbatha, Rosy de Palma n’abandi.

Rwanda Clothing yerekanye ubuhanga budasanzwe ubwo yakoraga imikenyero yambawe n’abise ingagi amazina muri uyu mwaka barimo Didier Drogba, SautiSol, Naomi Schiff, n’abandi.

Mu bashimye ibikorerwa mu Rwanda harimo n’Umugore w’Umwami w’Ubwongereza Camilla ubwo yazaga i Kigali, akagura ’Agaseke Bag’, isakoshi ikozwe mu gaseke yakorewe mu Izubaa.

Next Model Africa yabereye i Kigali

Ku wa 26 Ugushyingo 2022 nibwo i Kigali habereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Next Model Africa bitangwa Isis Models Africa, yamamaye mu gufasha abakobwa bo muri Afurika bamurika imideli kugaragara ku ruhando mpuzamahanga.

Iri ni rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika kandi ritanga umusanzu ugaragara. Kubera i Kigali bisobanuye byinshi cyane. Uyu mwaka ryegukanywe n’Umurundikazi Miss Marvella Niteka.

Miss Marvella Niteka yegukanye Africa’s Next Super Model’ yabereye i Kigali

Masa Mara yabaye umunyafirika wa mbere wakoze umukandara wa Boxing

Nyambo Masa Mara washinze inzu y’imideli ya Masa Mara Africa, uyu mwaka yanditse amateka yo kuba Umunyafurika wa mbere wakoze umukandara uzifashishwa mu mukino wa Boxing.

Mu Ugushyingo nibwo ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe ryamuritse umukandara uzakoreshwa mu marushanwa ya WBC [World Boxing Council] wakozwe na Nyambo, umunyarwanda ukorera ibikorwa bye muri Afurika y’Epfo.

Moshions yaribarutse

Mu mpera z’Ugushyingo, ku mbuga nkoranyambaga hacitse igikuba kubera ifoto ya Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, abantu bacika ururondogoro rubura gica.

Iyi foto yakurikiwe n’ukwegura kwa Turahirwa ku mwanya wo guhanga imyambaro, bamwe bati asohotse muri Moshions, gusa abamara impungenge ko azakomeza kuba umuyobozi mukuru.

Nta minsi ishize nibwo yamuritse Kwanda Season1, umushinga wa Moshions ugamije gukora imyambaro yo ku rwego rwo hejuru iri gukorwaho n’abahanzi 12.

Ubundi iyi nzu y’imideli yakoraga ibintu byayo mu ibanga, bikamenywa n’abayikurikiranira hafi n’abakiliya bayo, dore ko nta rubanda rugufi upfa kuyigondera.

Imyambaro ya kera yongeye kugerwaho

Muri uyu mwaka abantu barushije kurimba, ndetse biva inyuma bagera ku myambaro yo hambere isa hasi no hejuru, cyane ku gitsina gore.

Hongeye kugaruka n’ibitambaro bikozwe mu buryo bunyerera izwi nka ’Silk’, kera yari azwi nka ’satin’, ku buryo mu myaka mike ishize iyo utinyuka kuyambara wari kwitwa umuturage w’inyuma, none ubu nta musilimu utayitunze.

Mu mpera z’uyu mwaka kandi hongeye kugaruka inkundura y’amakamba yambarwaga n’abagore mu mutwe azwi nka ’couronne’.

Ubu zigezweho kandi mu minsi mike zambarwaga n’abakuze, ubu abato nibo baziyobotse. Hari n’indi myambaro ya kera yongeye ku gerwaho nko kwambara imyenda minini n’indi itandukanye.

Inzu z’imideli zakoze imyambaro ku bwinshi

Inzu z’imideli nyarwanda uyu mwaka zarakoze ku buryo uwatanga ibihembo atabona uwo asiga. Ibi bigaragarira cyane mu myambaro mishya yashyizwe hanze n’izi nzu.

Mu myambaro yasohotse harimo ’Imandwa Zose’ ya Moshions yamurikiwe mu Butaliyani, Zaliwa ya Asantii, Iwacu ya Uzi Collection, Spring 2022 ya Sonia Mugabo, Untitled Collection ya Twinkle by Asty na 27 ya Berabose Designs.

Hari kandi Sparkles ya BoldBonza, First me ya Miss Aisha, Ingegeni i Rwanda ... mbese inzu z’imideli nka Rwanda Clothing, House of Tayo, Haute Baso, zose zasohoye imyambaro myiza kandi myinshi.

Abanyarwanda bacanye umucyo mu birori mpuzahanga by'imideli
Couronne zongeye gukundwa n'abasilimu mu 2022
Didier Drogba yambaye ishati ya Moshions
House of Tayo yambitse Junior Nyong’o
Miss Marvella Niteka yegukanye Africa’s Next Super Model’ yabereye i Kigali
Moshinons yamurikiye Imandwa Zose mu Butaliyani
Moshions yamuritse Kwanda, umushinga uri gukorwaho n'abahanzi 12
Nyambo Masa Mara washinze inzu y’imideli ya Masa Mara Africa, uyu mwaka yanditse amateka yo kuba Umunyafurika wa mbere wakoze umukandara uzifashishwa mu mukino wa Boxing
Umufite yazamuye ibendera ry'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga mu mideli
Rwanda Clothing yakoze imikenyero abise abana b'ingagi uyu mwaka bari bambaye
Umwami w'u Bwongera Charles III n'umugore we bitabiriye Rwanda Fashion Week
Untitled Collection iri mu myambaro mishya yasohotse mu 2022
Uyu mwaka ibirori by'imideli byongeye gusubukurwa
Uzi Collection yamuritse imyambaro mishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages