Nk’undi muntu wese ufite ikintu cy’agaciro agomba kwitabira aritegura kugera no ku myambaro azasohokana kuri uwo munsi, niko bimeze no ku bitabiriye CHOGM kuko wabonaga ko bose babukereye.
Buri wese yakoze iyo bwabaga kugira ngo mu gihe azamara yitabira iyi nama azabashe guseruka asa neza, hari abakoresheje imyambaro yabo gakondo n’indi kugira ngo bakunde barimbe.
Hari imyambaro yahuriweho n’abantu batandukanye ku bagabo benshi bari bambaye amakote, abo muri Afurika bambaye imyambaro ya Kinyafurika y’amapantalo n’amashati maremare.
Ku bagore benshi bahuriye ku makanzu n’amapantalo ariko hari abagiye bagaragara mu myambaro idasanzwe imenyerewe cyane mu Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland ni we wabanje gutungurana mu myambarire ubwo yitabiraga ihuriro ry’abagore akagenda yakenyeye bya Kinyarwanda.
Ubwo abakuru b’ibihugu batangiraga kugera mu Rwanda nibwo hagaragaye imyambaro idasanzwe. Abantu bari baturutse muri Tonga bayobowe na Minisitiri w’Intebe, Siaosi Sovaleni, bari bambaye mu buryo budasanzwe.
Ntabwo bisanzwe mu Rwanda kubona umugabo wambaye ijipo ariko aba Banya-Tonga bari bambaye amakote asanzwe, hasi aho kwambara ipantalo bashyizeho amajipo bakenyera nk’ibitenge iwabo bita ‘Tupenu’, imyenda yambarwaga mu kwereka umuryango w’ibwami icyubahiro.
Kuri ayo majipo bari barengejeho ‘ta’ovala’ uyu ni umwambaro uba uboshye mu bibabi by’ibiti. Bawambara mu rukenyerero nk’umutako ariko bagamije no kwereka uwo basanze ko hari icyubahiro n’urukundo bamufitiye.
Iyi myambaro bayambara bashaka kugaragaza umuco wabo gakondo bavanze n’ibigezweho, niyo mpamvu bashyiraho amakote. Iyi myambaro uba ugomba kuyambarana inkweto zifunguye.
Indi myambarire yarangaje benshi n’iy’Umwami Mswati III . Yabaga yambaye ikanga, iki ni igitambaro kiba kimeze nk’igitenge.
Muri ubu buryo bw’imyambarire, uyu Mwami aba yiteye ikanga rimwe irindi arikenyeye iyi ikaba ari imyambaro yabo gakondo, yambarwa bashaka kwerekana umuco wabo.
Ikindi cyatunguranye ni ukubona Perezida Paul Kagame yambaye nœud papillon. Yayambaye ubwo yakiraga ku meza Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye CHOGM.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!