00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkanda House yashyize hanze imyambaro yakomowe ku buhangange bwa Ndabaga (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 July 2023 saa 09:12
Yasuwe :

Inzu ihanga imideli ya Inkanda House yatangijwe na Patrick Muhire Nshuti, yashyize hanze imyambaro yitiriwe Ndabaga wamamaye cyane mu mateka y’u Rwanda.

Ni imyambaro y’abagore n’abakobwa. Muhire yabwiye IGIHE ko yayitekereje ashaka kuyitura abagore n’abakobwa.

Ati “Duhimba iyi mideli twahuje ibyo twagiye ducamo mu kuzamura uruganda mu Rwanda, cyane cyane ko bitari byoroshye muri icyo gihe, aho imyumvire y’Abanyarwanda muri rusange ku bijyanye n’uruganda rw’imideli ndetse na Made in Rwanda byari bikiri hasi. Mu bantu babyumvaga kurushaho benshi bari ab’igitsinagore ari muri urwo rwego nahisemo kubatura iyi myambaro mishya.’’

Inkanda House ni inzu ikora igahanga imideli, iri mu za zafunguye imiryango mu Rwanda. Iyi myambaro mishya bashyize hanze igenewe igitsinagore mu mabara yijimye. Iyi myambaro mishya bayise “Ndabaga” isobanuye umugore cyangwa umukobwa ushoboye.

Iyi myambaro ije ikurikira indi irenga 20 iri mu yo Inkanda House yagiye ishyira hanze, ikayereka Abanyarwanda baba mu Rwanda ndetse n’abo hanze.

Muhire watangije iyi nzu ihanga imideli yavuze ko nk’umuhanzi w’imideli, uri mu ba mbere bafashe iya mbere mu gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko imideli ari ikintu cyateza umuntu ku giti cye imbere ndetse n’igihugu muri rusange, yishimira urwego uru ruganda rugezeho.

Inkanda House ni imwe mu nzu zihanga imideli zimaze igihe mu Rwanda kuko yatangiye mu 2010. Ikora imyambaro itandukanye irimo imico ivanze y’abanyamahanga n’uwo mu Rwanda.

Izina ‘Inkanda’ risobanuye umwambaro w’abagore bo mu Rwanda rwo hambere nk’uko abakobwa n’abagabo bambaraga ishabure bagatega amasunzu, abagore bambaraga Inkanda bagasokoza uruhanika.

Inkanda yabaga ikoze mu ruhu cyangwa mu mpuzu bakayambara bayikenyereye mu mabere. Uyu musore yahisemo iri zina mu gukomeza gusigasira umuco.

Yavuze ko intego yari afite atangira ari ukumvisha abanyarwanda ko uruganda rw’imideli atari umwuga w’injiji. Imyambaro ya Inkanda House yamamaye harimo “Inka ya Data Collection” yagiye hanze mu 2018, yari imyamabro ihuza gakondo nyarwanda n’ibigezweho.

Hari kandi ‘The black days of Marie Antoinette’ yerekanye ku bufatanye na Ambasade y’Ababiligi mu Rwanda. Iyi myambaro avuga ko yayihimbye ashaka kwibuka abantu bagize uruhare mu ruganda rw’imideli batabarutse.

Patrick Muhire Nshuti yize ibijyanye no gucunga imari. Ni umwe mu batangije ‘Kigali Fashion Week’ yamenyekanishije abamurika imideli n’abayihanga benshi bo mu Rwanda.

Ihere ijisho iyi myambaro mishya ya Ikanda House:

Iyi ni yo myambaro ya Inkanda House igiye hanze kuva uyu mwaka watangira
Inkanda House yashyize hanze imyambaro mishya yagenewe abagore n'abakobwa
Iyi myambaro yakwifashishwa mu birori bitandukanye
Iyi myambaro yiganjemo ikozwe mu ibara ry'umukara
Muhire wa Inkanda House avuga ko atangira guhanga imideli yashyigikiwe n'abiganjemo abagore akaba ariyo mpamvu yabatuye iyi myambaro ye mishya yise 'Ndabaga'
Imyambaro ya Inkanda House ikundirwa kugira umwihariko no kugaragara neza
Inkanda House yahanze iyi myambaro ikorera i Gikondo
Uwambitswe na Inkanda House arangaza benshi
Iyi myambaro ije ikurikira indi irenga 20 iri mu yo Inkanda House yagiye ishyira hanze, ikayereka Abanyarwanda baba mu Rwanda ndetse n’abo hanze
Amafoto yo kumenyekanisha iyi myambaro yafatiwe ahitwa Inside Africa mu Kiyovu
Teddy Rudasingwa ni we wifashishijwe mu gufata amafoto yo kwamamaza iyi myambaro
Inkanda House ni inzu ikora, ikanahanga imideli, iri mu zafunguye imiryango mu Rwanda
Mu myaka irenga 13 Inkanda House imaze, igenda ishyira hanze imyambaro igendanye n'igihe cyangwa ikigezweho ku isoko
Inkanda House yari izwiho kuba inzu y'imideli yibanda ku myambaro yiganjemo iriho ibirango gakondo bya kinyarwanda, kuri iyi nshuro yagarutse mu isura nshya
Iyi myambaro iri mu ruhererekane rw'irenga 20 Inkanda imaze gushyira hanze kuva yatangira gukora
Iyi myambaro yatuwe abagore n'abakobwa nk'abantu b'abanyembaraga
Iyi myambaro yagenewe abagore n’abakobwa. Muhire wayihanze yabwiye IGIHE ko yayitekereje ashaka kuyitura abagore n’abakobwa kuko ari abantu afatwa nk'intwari cyane
Abagore n'abakobwa bashaka kurimba, Inkanda House ntabwo yabibagiwe
Inkanda House izwiho kwibanda ku myambaro ifite umwihariko
Patrick Muhire wahanze iyi myambaro yari yarihebeye ibijyanye no kumurika imideli, ahitamo kubikora aho gukora ibijyanye n'ibyo yari asanzwe yarize
Iyi myambaro irimo ubwoko butandukanye bwakwambarwa bitewe n'amahitamo ya buri wese cyangwa aho agiye
Ni imyambaro inogeye ijisho
Muhire wahanze iyi myambaro amaze imyaka 13 atangije Inkanda House
'Ndabaga Collection' ni yo myambaro mishya Inkanda House yashyize hanze
Iyi myenda yakozwe na Inkanda House
Inkanda house yashyize hanze imyambaro yakomowe ku buhangange bwa Ndabaga
Inzu ihanga imideli ya Inkanda House yatangijwe na Patrick Muhire Nshuti, yashyize hanze imyambaro yitiriwe Ndabaga wamamaye cyane mu mateka y’u Rwanda
Inkanda House ikomeje guhanga imyambaro inogeye ijisho
Iyi myambaro irimo iyakwifashishwa n'abarushinze
Ni imyambaro yitiriwe Ndabaga wamamaye mu mateka Nyarwanda nk’umugore udasanzwe w’umunyembaraga
Inkanda House yahanze iyi myambaro imaze igihe kinini mu ruganda rw'imideli mu Rwanda
Ni imyambaro yitiriwe Ndabaga wamamaye mu mateka Nyarwanda nk’umugore udasanzwe w’umunyembaraga
Inkanda House yahanze iyi myambaro imaze igihe kinini mu ruganda rw'imideli mu Rwanda

Amafoto: Brian Photography


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages