Isimbi Sylvie ni umwe mu bahanga imideli bahagaze neza ndetse avuga ko nubwo atari yagera ku nzozi yari afite atangira gukora uyu mwuga, ubu ashima Imana mu buryo bukomeye.
Uyu mukobwa ubusanzwe ufite inzu ihanga imyambaro ya Tycoons Fashion Designers, yabwiye IGIHE ko kugira ngo amenye kudoda byaturutse ku kuba yarakuze abona iwabo hari imashini zibikora.
Byatumye agenda abyiga akiri muto kugeza ubwo yabaye mukuru akabikomeza ariko akaba ari n’ibintu yiyumvagamo, byanatumye areka ibyo yize akiyegurira ubudozi.
Ati “Njyewe ni ibintu byari bindimo. Ntabwo nigeze mbyiga kuko nize Imibare, Ubugenge na Mudasobwa (MPC). No muri kaminuza nize ibijyanye no kwakira abantu cyangwa se ubukerarugendo. Rero guhanga imideli ni ibintu byanjemo nk’impano ariko biri no mu mu muryango kuko Mama na we yakoze ibintu by’ubudozi hashize nk’imyaka 45 abikora nanjye ubu ndabikora.’’
Yavuze ko uretse kuba umubyeyi we abikora iyo myaka yose, na sekuruza yabikoze kera ahantu hatandukanye.
Ati “Ubudozi ni ibintu niyumvamo ariko na none bikomoka mu muryango.’’
Agaragaza ko ajya gutangiza Tycoons Fashion Designers, yari afite igitekerezo kirenze kuba yadoda imyenda we wenyine ahubwo yashakaga no gufasha urundi rubyiruko kandi aza kubigeraho.
Ati “Twashakaga gufasha abana bafite ikintu cyo guhanga udushya muri bo, ni yo yari intego ubundi. Gutera imbaraga abana cyane cyane abakobwa bashaka kuzamura ubumenyi n’urwego rw’imideli ariko bakabigeza ku kigero cyiza kiri ku rwego rw’isoko.’’
Isimbi ngo yagize igitekerezo cy’iyi nzu ihanga imideli mu 2015 ariko abanza kwiga isoko no kumenya uko ikibuga cyo guhanga imideli kimeze mu Rwanda.
Avuga ko ikindi yashakaga ari guhinyuza abantu bumvaga kudoda ari akazi k’abantu babuze icyo bakora.
Ati “Ibintu by’ubudozi twakuze bisuzugurwa. Wari umwuga umuntu ajyamo nta yandi mahitamo afite. Nashatse gukora itandukaniro kugira ngo umuntu niyumva ubudozi yumve ko ari ikintu gifite akamaro ku muntu ugikora.’’
Isimbi avuga ko Tycoons Fashion Designers ifasha abantu mu buryo butandukanye, ndetse no kuzamura imitekerereze y’abayikoramo cyangwa se abantu bayigana.
Avuga ko ikintu kimwereka ko ari impano yifitemo, ari uko ashobora kuba aryamye cyangwa se ari kugenda akiyumvamo ikintu runaka ashobora kudoda, akagishushanya.
Ati “Ni ibintu byizana ntabwo mbyinginga. Mu buzima dukora ibintu twagera aho tukabivamo ariko iyo ikintu ari icyawe gihora kiguhiga.’’
Kuri we ibintu byose bigira imbogamizi, aho iya mbere yahuye na yo, ari ukugira ibibazo by’amafaranga. Ku buryo hari ibintu yashushanyaga abantu bafite amafaranga bakabyiba, akagaragaza ko icyiza iyo umuntu afite ubwenge bwo guhanga babitwara agahanga ibindi bishya.
Isimbi Sylvie afite uburambe bw’imyaka irenga itanu mu gucuruza n’ubw’imyaka irindwi mu budozi. Kuri ubu Tycoons Fashion Designers, ikora imyambaro y’abagabo, abagore n’abana. Uretse ibyo kandi inakora imitako itandukanye yifashishwa mu nzu n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!