Kuva mu 2017, ibirori ngarukamwaka bya Kigali Fashion Week byagejejwe ku yindi ntera n’ababitegura mu bufatanye n’ikigo cya BerexInvest Corporation, bitangira kubera i Burayi nyuma y’imyaka irindwi byizihizwa mu Rwanda.
Ku ikubitiro muri uwo mwaka byatangiriye i Berlin mu Budage, bikomereza i Amsterdam mu Buholandi, hanyuma bisorezwa mu i Bruxelles mu Bubiligi.
Mu kiganiro na John Bunyeshuri utegura ibi birori bifite intego yo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, yabwiye IGIHE ko usibye ibi bihugu bakoreyemo umwaka ushize, bagiye kongeramo ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Kuva muri Gicurasi umwaka utaha, tuzajya muri Amerika y’Amajyaruguru, i Burayi, tuze i Kigali ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika mu mpera z’umwaka tujye mu Buyapani.”

Ku ikubitiro Kigali International Fashion Week izabera mu Mujyi wa Montreal muri Canada ikomereze i New York muri Amerika nyuma i Kigali no mu bindi bihugu bya Afurika.
Izabera kandi mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, Genève mu Busuwisi isoreze mu Buyapani.
Abantu umunani nibo bari gutegura iki gikorwa mu Rwanda, batatu i New York no muri Canada n’abandi babiri mu Buyapani. Abamurika imideli bagera kuri 50 muri Canada no muri Amerika nibo bazifashishwa.
Yagiriye inama abamurika imideli mu Rwanda ko bakwiriye gukora cyane bakamenyekanisha ibikorwa byabo bakihatira gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo afite umucyo kandi afite icyo asobanuye mu mwuga wabo.
Amafoto yaranzwe ibi birori byo kumurika imideli umwaka ushize mu Mujyi wa Kigali


































Ibitekerezo 0