00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Moshions igiye kujyana ibikorwa byayo i Burundi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 February 2023 saa 11:31
Yasuwe :

Inzu Nyarwanda y’imideli, Moshions yateguye igikorwa i Burundi cyo kwegereza imyambaro yayo ababa muri iki gihugu no kubasobanurira byinshi ku mushinga mushya wayo.

Iki gikorwa giteganyijwe kuva ku wa 24 kugeza ku wa 27 Gashyantare 2023 mu Mujyi wa Bujumbura, aho itsinda ry’abakozi ba Moshions riyobowe na Turahirwa Moses washinze iyi nzu bazerekana ibikorwa bitandukanye bakora.

Bimwe mu bikorwa bizakorwa ni ukugurisha imyambaro itandukanye ikorerwa muri iyi nzu ndetse no kubona umwanya uhagije wo gusobanura byinshi kuri ‘Kwanda Season1’.

Ubuyobozi bwa Moshions bwabwiye IGIHE ko bagiye mu bikorwa byo kumenyekanisha umushinga mushya wabo ndetse no kuganira n’abakiliya babo muri rusange.

Buti “Burundi niho tugiye guhera ibikorwa byo kumenyekanisha ‘Kwanda Season1’, guhera ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru tuzaba turiyo tugurisha imyenda tuzajyana ndetse no gushyikiriza abakiliya bacu bariyo iyo bakoresheje.”

“Muri iyo minsi tuzakoramo ibikorwa bitandukanye ibyo byo kugurisha ndetse no guha umwanya abakiliya bacu wo kutubaza ibibazo bibaza cyane kuri Kwanda.”

Yakomeje avuga ko Abarundi ari bamwe mu bakiliya babo b’imena ariyo mpamvu babegereye.

Mu kiganiro IGIHE yigeze kugirana na Turahirwa yasobanuye ko ‘Kwanda Season1’ ari umushinga mushya wa Moshions uzajya ukorerwamo imyambaro yo ku rwego rwo hejuru.

Uyu ni umushinga wagutse iki kigo kiri gukoraho wamuritswe bwa mbere mu Rwanda ku wa 3 Ukuboza 2022, ariko hakaba hari gahunda yo kuwumenyekanisha no mu bindi bihugu.

‘Kwanda Season1’ iri gukora imyambaro izasohoka muri Gicurasi 2023 ihuriyeho n’abahanzi 12 haba abo mu Rwanda, mu Butaliyani n’ibindi bihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages