Izi nkweto zitwa ‘T-Bold’, ‘T-Mold’, ‘T-Azura’, Niyitanga benshi bakunze kwita Tanga yavuze ko ari umusaruro w’imyaka itari mike yari amaze ahanganye no guhanga inkweto ze.
Ati “Muri Covid-19 mu gihe hatabaga ibirori byo kumurika imideli ni bwo natangiye gutekereza ikindi kintu gishya nahanga, kuri ubu rero namaze kuzirangiza uwashaka kugura yazibona nubwo ubu abazibona bibasaba kutwandikira mbere.”
Tanga yavuze ko izi nkweto yazihanze yifashishije bimwe mu bikoresho akura mu Rwanda ndetse n’ibiva mu mahanga, ahamya ko icyifuzo cye cyari uko yaba umuhanzi wa mbere ukoze inkweto nk’izi mu Rwanda.
Ku rundi ruhande Tanga yemeza ko inkweto ze ziruta nyinshi mu zo abantu bajya gushaka mu mahanga bityo ahamya ko agiye kuba igisubizo kuri benshi bajyaga gushaka inkweto zo kurimbana hakurya y’amazi.
Ati “Usanga abantu bajya gushaka inkweto zo kurimbana hakurya y’amazi magari, nyamara na hano twazikorera. Twarazitondeye ku buryo uretse ubwiza twizeye ko zinakomeye kurusha nyinshi muri izo bajyaga gushaka iyo hakurya.”
Tanga yemeza ko afite nimero zinyuranye z’izi nkweto ku buryo ntawabura imukwira, yongeraho ko n’uwayibura bashobora kumupima bakamukorera imukwira.
Uretse utakwisanga mu ngano y’izihari, Tanga yemeza ko n’uwashaka inkweto z’umwihariko wenda ku bijyanye n’amabara na we yabegera bakamukorera izihariye.
Ku kijyanye n’igiciro cy’izi nkweto Tanga yavuze ko yahisemo kutagitangaza mu itangazamakuru icyakora ahamya ko ushaka kugura we abegereye nta kabuza bakimubwira.
Ati "Kimwe gihari ni uko ari inkweto umuntu wese ukunda kurimba yakwishimira kwambara, iby’igiciro byo ndabizi ko abazashaka kugura bazumva ko zidahenze."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!