Umwambaro uyu munyamideli yaserukanye muri ibi birori ni umwambaro ushushe nk’umushanana. Uyu mwambaro wari ufite ibara rya ‘pink’ ugera ku birenge.
Bamwe baketse ko yaba yarawukopeye ku wo yambaye mu 2019 ubwo yazaga mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwita Izina.
Uyu mubyeyi ni umwe mu batumiwe ku munsi ngarukamwaka wo Kwita Izina wabaye ku wa 6 Nzeri 2019, aho abana 25 b’ingagi bahawe amazina, mu muhango wabaga ku nshuro ya 15 mu Karere ka Musanze ahitwa mu Kinigi.
Na we ari mu bise ingagi aho yayihaye izina rya ‘Intarutwa’.
Ubwo yasangizaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga uyu mwambaro yaserukanye muri Met Gala 2023, bamwe bavuze ko yaba yarawukuye ku mushanana uri mu myambaro gakondo nyarwanda.
Nka Uwimana Ariane wabaye Miss Congeniality wa 2016 mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, yagiye ahandikirwa ibitekerezo ku rubuga rwa Instagram rwa Naomi ubwo yasangizaga abantu uyu mwambaro agaragaza ko nta kabuza wakomotse ku mushanana.
Ati “Ubu mukuru wa, aho ikanzu y’ubwiza buhebuje yakozwe hagendewe ku Mushanana, umwambaro gakondo wo mu Rwanda. Ni byiza uracyari uwacu uko byagenda kose.’’
Ibi yagiye abihurizaho na bamwe mu banyarwanda nabo bahamije ko nta kabuza uyu mwambaro wakomotse ku “Mushanana”.
Abandi bavuze nk’ibi barimo Kelia Ruzindana wabaye Nyampinga w’Umurage mu 2022, wavuze ko Chanel yakoze uyu mwambaro igendeye ku Mushanana.
Ariko hari n’umuhinde waje ahatangirwa ibitekerezo we avuga ko uyu mwambaro waba warakomotse ku wo Abahindekazi bakunze kwambara uzwi ku izina rya “Indian Saree” nawo ushushe nk’umushanana.
Kuri iyi nshuro ubwo habaga ibirori bya Met Gala byatangiye kuba mu 1948, byari byahariwe guha icyubahiro umuhanzi w’imideli Karl Lagerfeld witabye Imana muri Gashyantare 2019.
Muri ibi birori hamuritswe imyambaro irenga 15o yakozwe n’uyu muhanzi w’imdeli wakomokaga mu Budage , yakoze guhera mu myaka yo mu 1950 kugeza mu 2019 ubwo yatabarukaga.
Mu butumwa Naomi yasangije abamukurikira yagaragaje ko uyu mwambaro yaserukanye uri mu yakozwe n’inzu y’imideli y’Abafaransa izwi Chanel muri collection yiswe “Chanel Spring 2010 Haute Couture” yakozwe mu 2010 bigizwemo uruhare na Karl Lagerfeld wibukwaga.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Vogue Chloe Fineman na Derek Blasberg, ubwo yatambukaga ku itapi itukura yagaragaje ko yahuye bwa mbere na Karl Lagerfeld, ubwo yari afite imyaka 16.
Ati “Ni ubwa 16 nitabiriye Met Gala… nahuye na Karl Lagerfeld ubwo nari mfite imyaka 16, yisangaga kuri buri wese.”
Naomi Elaine Campbell yavutse mu 1970, ubu afite imyaka 53. Ni Umwongerezakazi ukora umurika imideli, agakina filime ndetse ni na rwiyemezamirimo.
Yatangiye kwigaragaza cyane guhera mu 1980 kuzamura kugeza mu 1994, ndetse yari umwe banyamideli batandatu mu gisekuru cye babashije kuba ‘Super Models’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!