00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NFE, itsinda rishya ry’abanyamideli rishaka guhindura isura imideli ifite mu Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 July 2023 saa 09:32
Yasuwe :

Abahanzi b’imideli batanu bishyize hamwe bagamije kwagura ubufatanye no guhindura imyumvire, Abanyarwanda bafite ku mideli no kuzamura uru ruganda by’umwihariko.

Aba banyamideli bahuriye muri Mercedes-Benz, babona ko bashyize imbaraga hamwe hari aho bashobora kugera kurenza umwe akomeje gukora ukwe.

Iri tsinda ryiswe NFE (Novelty Fashion Experience), rizajya rikora ibikorwa bitandukanye birimo guhuza ibitekerezo ku ngingo runaka bakayikoraho imyambaro itandukanye.

Gutegura amamurikabikorwa n’ibirori by’imideli bitandukanye, gutanga amahugurwa no gusangiza abandi ubumenyi bafite. Ibi byose babishyizemo imbaraga kugira ngo bateze imbere uruganda bakoramo.

NFE kugeza ubu igizwe n’abahanzi b’imideli batanu barimo Gikundiro Joyeuse watangije inzu y’imideli ya Koni Clothing, Niyigena Maurice washinze Matheo Studio, Shema Gaetan, Maison Inkingi na BRAND 8.

Aba bahanzi bazajya bakomeza bakorere mu nzu z’imideli zabo ariko bagire n’umwanya wo gukorera hamwe nk’itsinda.

Niyigena Maurce yabwiye IGIHE ko bahisemo gutangiza iri huriro kugira ngo bagire umusanzu batanga mu ruganda rw’imideli.

Ati "Hari imbogamizi nyinshi umuhanzi w’imideli ku giti cye ahura nazo, nko kumenya ngo amahirwe ari he? Ni hehe nakura ibikoresho?”

“Twararebye tubona hari ikintu kibura mu mideli y’u Rwanda niko kuvuga ngo bakuru bacu hari ibyo bakoze ariko si byose twifuza. Twebwe kuki tutagerageza gukuramo icyo cyuho kirimo?”

Yakomeje avuga ko bashishikajwe no gukora ibikorwa bigaragaza ubuhanga buri mu guhanga imideli ndetse no gutanga ubumenyi buzatuma hari imyumvire ihinduka nko kumva ko hari ibyo Abanyarwanda batashobora.

NFE irateganya ibirori by’imideli izagaragarizamo ibikorwa byabo bya mbere ku bukangurambaga bwo guhindura imyumvire abantu bafite ku mideli. Biteganyijwe mu Ukwakira 2023.

Gikundiro Joyeuse watangije inzu y'imideli ya Koni Clothing na we ari muri iri huriro
Inzu y'imideli ya BRAND 8 nayo iri muri iri tsinda
Immwe mu myambaro yakozwe na Maison Inkingi
Imyambaro yakozwe na Shema, umwe mu bagize iri huriro
Matheo Studio iri mu nzu zikora imyambaro igezweho, ikaba yarashinzwe na Niyigena nayo iri muri iri huriro
Niyigena yavuze ko bashishikajwe no kuzana impinduka mu mideli
Shema Gaetan uri mu bahanzi b'imideli bagezweho yibumbiye muri iri tsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages