00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ishema ry’u Rwanda na Afurika i Burayi: Iyaguka ry’Inzu y’Imideli ya Asantii

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 June 2023 saa 08:05
Yasuwe :

Mu myaka ishize umusilimu w’i Kigali yari umwe wambara imyenda iturutse i Burayi, uyu yabaga ari wa muntu wamaze gusobanukirwa neza agaciro ko kwambara imyambaro igezweho kandi yakozwe n’inzu z’imideli zizwi.

Kugira ngo wumve neza ukuntu byari bikomeye wasangaga nk’ahantu atuye ari cyo kintu azwiho, ngo wa muntu wambara imyenda y’i Burayi! Agaciro imyenda yaho yari ifite wakaboneraga mu bacuruzi kugira ngo akumvishe ko umwenda ari mwiza yakubwiraga ko ari imvaburayi.

Kuri ubu ikibuga cyarahindutse imyenda y’abasilimu basobanukiwe n’ibyo kurimba ni ikorerwa mu Rwanda izwi nka ‘Made in Rwanda’, haba mu bukwe, inama mpuzamahanga, ibirori bikomeye n’ahandi usanga abarimbye ari abaserutse muri iyi myambaro.

Nimvuga ko ibintu byahindutse ubyumve cyane, kuko usibye abo mu Rwanda batagishishikajwe n’imyenda yo hanze n’abanyamahanga ubwabo bakunze imyambaro ikorerwa mu Rwanda.

Izi ni imbuto zavuye mu musaruro wa gahunda ya ‘Made in Rwanda’, Guverinoma yatangije mu 2008, igamije guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu usanga ntaho bitandukaniye n’ibyatumizwaga hanze.

Kuri ubu hari intambwe yatewe mu rwego uruganda rw’imideli rumaze kugeraho ariko ntibikwiye ko twirengagiza abashyizemo imbaraga n’ubwenge bwabo bwose ngo rugere aho rugeze ubu.

Imwe mu nzu z’imideli Nyarwanda zagaragaje ubudasa ku isoko mpuzamahanga ikishyira ku rwego nk’urw’izindi, ni Asantii yashinzwe n’Umunyarwandakazi Mbonyumutwa Maryse.

Mbonyumutwa ni umwe mu bahanga mu mideli u Rwanda na Afurika muri rusange bihanze amaso, ubuhanga bwe abukesha uburambe bw’imyaka 20 afite kuko yakoze mu nzu z’imideli zikomeye zo mu bihugu bitandukanye nk’u Budage na Amerika.

Asantii yayitangije nyuma y’uko yabanje kuba umunyamigabane muri C&D Pink Mango, Uruganda rukorera mu Cyanya cy’Inganda cya Masoro, rumaze kubaka izina mu gukora imyenda icururizwa mu gihugu n’iyoherezwa mu mahanga ku kigero cya 85% aho rufite abakiliya benshi kandi banini.

Atangiza Asantii yari afite intego yo kuzamura uruganda rw’imideli muri Afurika rugahagarara ku kigero kimwe n’izindi nzu z’imideli zigezweho ku Isi.

Ibi abigeraho binyuze mu myambaro ikorwa n’abanyamideli 16 bo mu bihugu 12 bya Afurika. Barimo Amal Belcaid (Maroc), Martin Kadinda (Tanzania), Toni Grace (u Rwanda), Soraya de Piedade (Angola) na Emmanuel Okoro (Nigeria), Laëtitia Kandolo (DRC), Hélène Daba (Sénégal) n’abandi.

Mbonyumutwa Maryse washinze Asantii afite intego zo kuzamura uruganda rw'imideli muri Afurika

Yarenze Afurika igera i Burayi, Asantii ikomeje gufungura amashami

Usibye Abanayarwanda bakunda imyenda ikorerwa mu Rwanda n’abanyamahanga, bamaze kuyihebera kandi bashima ubuhanga ikoranye.

Usanga inzu z’imideli zo mu Rwanda kugira ngo zigeze imyambaro zayo ku banyamahanga batari mu gihugu hifashishwa ikoranabuhanga.

Asantii yo yamaze kurenga icyo kigero ahubwo yabaye mpuzamahanga kuko ikorera mu bihugu icyenda byo hirya no hino muri Afurika n’i Burayi.

Nk’uko Abanyarwanda babivuga ‘Ujya gutera uburezi arabwibanza’, nubwo Asantii iri hirya no hino no mu Rwanda ntiyahibagiwe, mu 2023 yafunguye iduka ryayo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Ifite kandi iduka i Londres mu Bwongereza, Afurika y’Epfo i Johannesburg mu Iduka rya Sandton City Mall rikoreramo Dior na Lacoste.

Imyambaro ya Asantii icururizwa muri The Lotte, iduka riri Accra muri Ghana ricururizwamo imyambaro y’indobanure y’abanyamideli bo muri Afurika. Icururiza kandi no mu iduka rya 100% Sisters riherereye Lasne mu Bubiligi.

Muri Mata 2023, Asantii nabwo yashyize imyambaro yayo mu iduka rya ABY Concept, rimwe mu acuririzwamo imyambaro yo ku rwego rwo hejuru riherereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Ntibyahagaririye aha kuko ku wa 15 Gicurasi 2023, Asantii yashyize imyambaro yayo muri Temple Muse iri Lagos muri Nigeria icururizwamo imyambaro yo ku rwego rwo hejuru ikorwa n’Abanyafurika.

Mu kiganiro Mbonyumutwa Maryse aheruka guha IGIHE yavuze ko intego ya Asantii, ari ugukora imyenda igaragaza Afurika ikagera ku rwego mpuzamahanga kandi igacururizwa hirya no hino ku Isi.

Ati “Intego ya Asantii ni ukuba inzu ya mbere y’imideli yo muri Afurika ikomeye ku ruhando mpuzamahanga, na yo ikagurishwa mu bihugu byo hanze nko mu Buyapani n’ahandi.”

Mbonyumutwa yemeza ko ibikorwa byose biri gukorwa kugira ngo Asantii ibe inzu y’imideli ihagarariye Afurika n’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Niba u Buyapani bufite Uniqlo, Suède ikagira H&M, Espagne ifite Zara, n’u Rwanda ruzagira Asantii.’’

Asantii uyu mwaka ifite intego zo gufungura andi mashami mu mijyi itandukanye nk’i Riyadh muri Arabie Saoudite, Madrid muri Espagne, Nairobi muri Kenya, Luanda muri Angola na Dubai.

Imyambaro ya Asantii iboneka mu bihugu icyenda bya Afurika n'i Burayi
Imyambaro ya Asantii kandi yerekana ubwiza bwa Afurika
Iduka rya Asantii muri Johannesburg riri hagati ya Dior na Lacoste
Imyambaro iheruka ya Asantii yiswe "Zaliwa" igaragaza Afurika mu yindi shusho
The Lotte icururizwamo imyambaro yo ku rwego rwo hejuru ikorwa n’Abanyafurika aho na Asantii ifite imyambaro
Inyubako Asantii ikoreramo i Londres mu Bwongereza
Imyenda ya Asantii icururizwa no mu iduka rya 100% Sisters mu Bubiligi
Iduka rya Asantii i Kigali ryatangiwe guhahirwamo n'ab'ingeri zitandukanye
Hamwe mu ho imyenda ya Asantii icururizwa mu iduka rya The Lotte riherereye Accra muri Ghana
Asantii ikora imyambaro ifite umwihariko wa Afurika
Asantii ifungura amaduka yayo hirya no hino ku Isi mu kuzamura uruganda rw'imideli
Asantii ifite iduka mu nyubako ya Sandton City Mall muri Afurika y'Epfo
Asantii ifite intego zo kugira amashami mu bice bitandukanye by'Isi
Imyenda ya Asantii ishobora no kuboneka muri ABY Concept iherereye i Abidjan
Abanyamahanga na bo bamaze kuyoboka iyi myambaro ikorwa na Asantii

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages