Asanzwe afite inzu yitwa ‘Touch of Rwanda’ imaze umwaka urenga ikorera mu Mujyi wa Kigali aho afite n’amaduka abiri acuruza ibijyanye n’imideli.
Uyu munyarwandakazi wari witabiriye Tokyo Africa Collection yabwiye IGIHE ko yishimiye ibi birori ndetse ko yabonye ababyitabiriye banyuzwe n’imyenda yahanze.
Ati “Tukigerayo badutembereje u Buyapani, ubundi badusaba kubereka ibyo tuzamurika ngo barebe ubuhanga bikoranywe. Hariya ntabwo ari ugupfa kumurika imyenda gusa ahubwo babanza kureba niba ibyo ugiye kumurika biri ku rwego rwabo.”
Shema amaze kwitabira ibirori mpuzamahanga bibiri byo kumurika imideli kuko mu 2018 nabwo yitabiriye ibyabereye muri Korea y’Epfo.
Yakomeje avuga ko yashimishijwe bikomeye na none n’uburyo mu birori bya Tokyo Africa Collection imyambaro ye yakiriwe neza.
Ati ”Ni ibirori byitabiriwe n’abantu benshi, byibuza abantu barenga igihumbi bari babyitabiriye, ariko wabonaga bishimiye imyambaro yacu, barayiguze ndetse barayikunze.”
Usibye kuba yarabonye abaguzi, uyu mukobwa yavuze ko yigiyeyo kubahiriza amasaha n’uburyo abantu bimenyereza gutegura ibitaramo babikorana ubushake.
Tokyo Africa Collection ni ibirori byo kumurika imideli byabereye mu Buyapani tariki 1 Nzeri 2019 ahari hitabiriye abahanzi bo ku mugabane wa Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO