Uyu muryango wavuze ko Sofia yahuye n’uyu munyemari wari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi, mbere yo kurushinga n’Igikomangoma Carl Philip bakoze ubukwe mu 2015.
Mbere yo kurushinga na Carl Philip mu 2015 ngo ahinduke Igikomangoma cya Suède, Sofia Hellqvist ryari izina rizwi mu biganiro bya ‘Reality Tv Shows’.
Yari azwi nk’umunyamideli ndetse n’umwe mu bakobwa bahozwaho ijisho mu birori bitandukanye byiganjemo ibyabaga mu gicuku kinishye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Stockholm iwabo muri Suède.
DailyMail yatangaje ko umuryango w’Ubwami bwa Suède watangaje ko Sofia yahuye inshuro nyinshi na Epstein mu 2005. Ndetse nk’uko byatangajwe ddosecrets.com yashyize hanze emails z’ibanga bikanashyirwa mu kinyamakuru cyo Suède, Dagens Nyheter.
Bigaragara ko Epstein yigeze gutumira mu buryo bwihariye Sofia ku kirwa yari afite muri Caraïbes.
Dagens Nyheter ikomeza igaragaza ko Sofia yari afitanye umubano udasanzwe na Epstein ku buryo hari ahantu yari yaramuhaye mu ishuri ryigirwagamo ibyo gukina amakinamico na filime we n’inshuti ye ho kwisanzurira.
Umugore w’umucuruzi wo muri Suède ngo ni we watumye bamenyana na Epstein, ndetse yari umwe mu batoza ba Sofia, nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga, ndetse nyuma uwo mugore yanitabiriye ubukwe bwa Sofia.
Imwe muri email uyu mugore yandikiye Epstein, ku wa 18 Ukuboza 2005 yavuze Sofia imyato, ati “Uyu ni Sofia. Umukobwa ushaka kuba umukinnyi wa filime wamaze kugera mu Mujyi wa New York. Ni wa mukobwa nakubwiye mbere y’uko ngenda. Ntekereza ko mwahura. Byashoboka ko twagusura mbere yo kujya mu biruhuko?”
Icyo gihe yashyizeho n’amafoto ya Sofia wari ufite imyaka 21. Epstein yasubije avuga ko ari muri Caraïbes yemera ko azategera Sofia n’inshuti ye yitwaga Camilla bakamusangayo.
Gusa muryango w’ibwami nk’uko ubivuga, ngo Sofia ntabwo yigeze yemera ubutumire bwo kujya ku rugo rwa Epstein ruzwi muri US Virgin Islands rwitwaga Little St James, aho abakobwa benshi bakiri bato barimo na Virginia Giuffre wapfuye byavuzwe ko bahakorewe ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu.
Ntibigeze batangaza ibindi byinshi ku mubano wa Sofia na Epstein, bijyanye n’aho bahuriye, impamvu yabyo n’uko byagenze ngo bibeho gusa bahakanye iby’amakuru yose yagiye hanze.
Yashyingiwe mu birori bikomeye byabereye muri chapelle y’ingoro y’ibwami yo muri Stockholm, aho ibihumbi by’abaturage bari ku mihanda bishimira uko “umuturage usanzwe” yabaye Igikomangoma. Carl Philip washyingiranwe na Sofia avuka kuri Carl XVI Gustaf na Queen Silvia.
Bild yanditse ko Sofia yaba yarahuye na Epstein mu birori byo gufata amafunguro byavugwagaho ko byateguwe n’uwo mugore wamufashaga nk’umujyanama, byabereye mu nzu ya Epstein.
Jeffrey Epstein ukomeje guteza ibibazo hose, yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi, abifashijwemo na Ghislaine Maxwell bigeze gukundanaho na we wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 mu 2022.
Epstein yapfiriye muri gereza nyuma y’ukwezi bivugwa ko yiyahuye. Gusa benshi baracyemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo, akandagaza bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi.
Impamvu ni uko Epstein yari inshuti y’abanyapolitiki, abayobozi bakomeye ndetse n’abanyemari benshi harimo na Trump ubwe.
Mu minsi ishize Umwami w’u Bwongereza Charles III yambuye Andrew Mountbatten Windsor ikamba ry’igikomangoma no kubarirwa mu muryango w’ibwami, kubera kugaragara mu nyandiko z’ikirego cyari gikurikiranywemo Jeffrey Epstein.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!