Ku wa Gatatu, Turahirwa yifashishije imbuga nkoranyambaga, ashyira hanze ifoto igaragaza ko yahinduriwe igitsina muri pasiporo ye, ko atakiri umugabo ahubwo ko ari umukobwa.
RIB yatangaje ko ifoto ya pasiporo yashyizwe hanze na Turahirwa, ari impimbano kuko Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rwemeje ko iyo pasiporo itigeze itangwa.
Dr Murangira Thierry uvugira RIB yabwiye IGIHE ati “Turahirwa Moïse yitabye RIB ngo abazwe ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”
Ifoto ya Pasiporo Turahirwa yashyize hanze, ntabwo igaragaza nimero zayo, gusa abasobanukiwe neza babwiye IGIHE ko byigaragaza ko yiganywe.
Urugero rutangwa rushingiye ku nyuguti ya “F” isobanura igitsinagore, yanditse mu buryo butandukanye n’uko izindi ziba zanditse.
Iyo foto igaragaza ko Turahirwa yahawe iyo pasiporo mu Ukwakira 2021, bikaba bitumvikana ukuntu nyuma y’imyaka igera kuri itatu aribwo yari yibutse gusangiza abamukurikira ayo makuru.
Turahirwa amaze iminsi ateza ubwega
Kuva muri Mutarama, Turahirwa ntatana n’inkuru zivugisha abantu, ku buryo hari n’abavuga ko icyo agamije ari uguteza ubwega no guhora mu matwi y’abantu ijoro n’amanywa.
Byatangiye muri Mutarama ubwo hajyaga hanze amashusho n’amafoto amugaragaza ari gusambana n’abagabo bagenzi be. Ntiyigeze ayahakana ahubwo yavuze ibintu bidasobanutse, ko ari ibizagaragara muri filimi ivuga ku mideli, ariko ko uwo muntu usambana atari we, ko ari undi basa.
Iminsi yagiye yisunika nabwo akavugisha benshi, bigera n’aho ashyira hanze amafoto ari i Paris, akavuga ko “ari indaya”. Ibi byose byabanjirijwe n’amafoto yifotoreje i Musanze, yambaye ubusa buri buri.
Aherutse nanone kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira leta yamwereye kunywa urumogi. Ati “Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.’’
Aheruka kandi kubeshyera Umujyi wa Kigali ko wamutegetse gusiba amarangi agaragaza ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina yasize aho akorera, mu gihe wo wasobanuye ko icyo wamusabye ari ugukuraho amabuye yari ateje umwanda yari yarashyize imbere y’ayo marangi.
Aheruka kandi kubeshyera Umujyi wa Kigali ko wamutegetse gusiba amarangi agaragaza ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina yasize aho akorera, mu gihe wo wasobanuye ko icyo wamusabye ari ugukuraho amabuye yari ateje umwanda yari yarashyize imbere y’ayo marangi.
Ashobora gufungwa imyaka irindwi
Inyandiko z’inzira kirazira kuzigana ndetse biba binanditsemo ko bibujijwe kwigana cyangwa se kuzihindura ku buryo ubikoze wese aba akoze icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Turahirwa aramutse abihamijwe n’urukiko, yahanwa hashingiwe ku biteganywa n’amategeko ku cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.
Iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Hari hashize igihe hari abantu bikomye RIB ku bwo kudahamaza Turahirwa ngo abazwe ku bikorwa bye bamwe bavugaga ko binyuranyije n’amategeko ahanini kandi bagashingira ku kuba abagiye bakora ibikorwa bimeze nk’ibye, barabihaniwe.
Ubwo amashusho ya Turahirwa yajyaga hanze asambana, abantu batangiye kwibasira RIB bavuga ko akwiriye gufungwa bashingiye ku byabaye kuri Liliane Mugabekazi, umukobwa wagiye mu gitaramo muri BK Arena ku wa ku wa 30 Nyakanga 2022 yambaye imyenda itaravuzweho rumwe.
Ifoto ye yasakaye kuri internet yatumye ashakishwa uruhindu arafungwa, agezwa imbere y’umucamanza aregwa gukora ibiterasoni mu ruhame, nubwo yaje kurekurwa.
U Rwanda nk’igihugu giha agaciro uburinganire bw’abagabo n’abagore kandi abantu bose bakaba bareshya imbere y’amategeko, benshi bahereye kuri iyo ngingo basaba ko na Turahirwa akurikiranwa.
Bivugwa ko Turahirwa amaze igihe ashaka kurangaza abantu, agakora ibintu bitemewe nkana, kugira ngo nafungwa bice igikuba byitwe ko u Rwanda rwibasiye umuntu bumuziza icyo aricyo, ahanini kuba aryamana n’abo bahuje igitsina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!