00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bushya bwo gucuruza no kwimenyekanisha byihuse: Imbuga nkoranyambaga zikomeje gutumbagiza imideli

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 July 2023 saa 04:41
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika abaturage babyo bakoresha internet ku giciro gito, ari cyo gituma abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeza kuzamuka.

Kuri ubu barenze gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’uburyo bw’itumanaho ahubwo bazikoresha no mu kazi kabo ka buri munsi, bituma karushaho kwihuta no kugera kuri benshi icyarimwe.

Uyu munsi tugiye kugaruka ku mbuga nkoranyambaga mu ruganda rw’imideli, umuntu atatinya kuvuga ko zagize uruhare rugaragara mu iterambere ryarwo n’abarukoramo.

Umusanzu w’izi mbuga mu ruganda rw’imideli urigaragaza cyane binyuze mu buryo ibikorwa by’abahanga imideli mu Rwanda bikomeje kuzamuka umunsi ku wundi.

Inzu y’imideli i Kigali ifite urubuga rwa Instagram rukurikirwa n’abantu basaga ibihumbi icumi iyo ishyizeho imyambaro yayo mishya aba bose bashobora kurara bayibonye, ni irihe duka rishobora gusurwa n’aba bantu ku munsi?

Muri aba bayirebye harimo n’abayisangije ababakurikira cyangwa se hakavamo, abajya kuyigura bigatuma ya nzu y’imideli yunguka byinshi icyarimwe.

Ubuzima bw’abantu kuri ubu buri mu ntoki kuri telefoni na mudasobwa zabo, aha niho byorohera gucishaho ubutumwa cyangwa ibyo ushaka ko bigera kure kandi mu buryo bwihuse.

Ushobora gutekereza ko abahanzi b’imideli iyo bashyize imyambaro yabo hanze bakayishyira ku mbuga nkoranyambaga baba barikuyerekana gusa, nyamara iri ni irindi soko rishya kandi risurwa na benshi icyarimwe.

Revolution workshop ni inzu y’imideli ikora imyambaro itandukanye ariko igaruka cyane ku mateka n’umuco by’u Rwanda, ikoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu kugaragaza ibikorwa byabo.

Tamba Olivier wayishinze yabwiye IGIHE ko byibuze mu kwezi babona abakiliya 20 bashya bagura ibicuruzwa byabo baturutse ku mbuga nkoranyambaga bigatuma binjiza hagati y’ibihumbi 400Frw na 500Frw mu kwezi aturutse kuri izi mbuga gusa.

Tamba avuga ko kugira ngo umuntu abagurire binyuze ku mbuga nkoranyambaga bisaba kuba amaze igihe abakurikirana areba ibikorwa byabo niba yabyizera.

Ati “Umuntu ajyaho akabanza akabakurikira akareba ibikorwa byanyu akazaba umukiliya nyuma, hari umuntu ushobora kugura ariko amaze nk’amezi atatu abakurikirana ibyo mukora byose. Iyo ukoresha izi mbuga bituma abantu bakumenya.”

Kezem ni inzu y’imideli yatangijwe mu 2020 na Niyonsenga Emmanuel, umwe mu banyempano batsinze mu cyiciro cya mbere cya Art Rwanda-Ubuhanzi.

Ni umwe mu bemeza neza ko imbuga nkoranyambaga ari ikiraro kiguhuza n’abakiliya benshi icyarimwe utavunitse. Muri Kezem bafite uburyo bwo gukorana n’ibyamamare bikurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Bambara imyambaro yabo bagashyira amafoto kuri izi mbuga bagaragaza inzu yabambitse ibi ni byo bituma babasha kubona abakiliya, Kezem ivuga ko mu kwezi bashobora kubona abakiliya 100 bavuye kuri izi mbuga 30 ari bashya.

Ibi nibyo bituma bashobora kwinjiza hagati y’ibihumbi 500Frw na 700Frw ku kwezi byaturutse mu bantu baguze baturutse ku mbuga nkoranyambaga gusa.

Niyonsenga Emmanuel, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zabafashije kuzamuka no kumenyekana mu gihe gito kandi zigatuma bagira abakiliya b’ubwoko butandukanye.

Ati “Twatangiye mu myaka mike ishize mu by’ukuri nta muntu wari utuzi si nari nsanzwe nzwi ngo ni byo byari kumfasha, ahubwo twashyize imbaraga mu mbuga nkoranyambaga bituma abantu batandukanye batumenya byihuse.”

Usibye gufasha abahanzi b’imideli kandi izi mbuga zatanze akazi ku bantu batandukanye cyane abasanzwe bakurikirwa cyane.

Hari abantu babonye akazi binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane mu bijyanye n’imideli, izi nzu z’imideli usanga zikoresha aba bantu bamaze kwamamara bakamenyekanisha ibikorwa byabo.

Umukundwa Clemance uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Cadette akurikirwa n’abasaga ibihumbi 146 ku rubuga rwa Instagram, ni umwe mu bamamaza ibintu bitandukanye bijyanye n’imideli nk’imisatsi yo muri Zuri Luxury Hair n’ibindi.

Cadette yabwiye IGIHE ko gufasha abantu kumenyekanisha ibikorwa byabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ari akazi bishyurirwa kandi bakuramo inyungu nyinshi.

Ati “Nkatwe dukoresha imbuga nkoranyambaga nk’akazi buriya iyo uri kwamamariza abantu ntabwo wunguka amafaranga gusa ahubwo nawe ubona ibyo ushyira kuri za mbuga zawe.”

“Niba wamamaza nk’imisatsi igihe cyose uba ushobora kubona ahantu wakura imisatsi nta mafaranga bigatuma uba usa neza, ikindi kandi barakwishyura kuko ntabwo twamamariza ubuntu, baratwishyura amafaranga ahagije.”

Si mu ruganda rw’imideli ahubwo no mu bice bitandukanye imbuga nkoranyambaga zifasha abantu kumenya ibintu vuba n’abacuruzi bakaba bacurizaho.

Kwambika ibyamamare byatumye Kezem imenyekana mu buryo bwihuse
Muri Kezem bemeza ko imyambaro yabo myinshi igurwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga
Revolution workshop ivuga ko imbuga nkoranyambaga zayifashije kwaguka vuba
Niyonsenga Emmanuel, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zabafashije kuzamuka no kumenyekana mu gihe gito kandi zigatuma bagira abakiliya b’ubwoko butandukanye
Abari mu mideli bemeza ko imbuga nkoranyambaga zibafitiye akamaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages