Impeta ihagarariye urukundo n’ubucuti bw’ubuziraherezo. Ibyamamare bitandukanye byahinduye uburyo bw’imikorere aho barimo gukoresha impeta za ‘Fiançailles’ zikozwe muri diamant na ′gemstone’.
Muri iyi minsi abasore bashamadukiye kwambika abakobwa impeta ahanini babasaba ko bababera abagore.
Impeta zimenyerewe ni izikozwe mu bwoko bw’amabuye y’agaciro ′gemstones’ zifite amashusho atandukanye bakaba bazigura bagendeye ku mahitamo yabo.
Kuri ubu bitandukanye no mu bihe byashize, ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiye kwifashisha ubundi bwoko bw’impeta.
Ubwoko bushya bw’impeta bukoze muri ′diamant’ n’amabuye y’agaciro ‛gemstones’ yifashishwa mu gukora impeta n’ibindi.
Mu cyumweru gishize Megan Fox na Machine Gun Kelly batangaje inkuru yo kubana berekana impeta nziza ikozwe muri ‘diamant’ na ‘emerald’ ikaba yarakozwe n’Umunyamideli uzwiho gukora ibikoresho birimo impeta n’imikufi Stephen Webster.
Si abo gusa n’umuhanzikazi Ariana Grande impeta ya ‘Fiançailles’ yambitwe n’umugabo we Dalton Gomez ikozwe muri ‘diamant’ n’ubwoko bw’ibuye ry’agaciro rya ‘pearls’ ifite imiterere cyangwa umuzenguruko nk’uwigi ikaba imeze nk’iya nyirakuru Marjorie Grande.
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli w’Umunyamerika Emily Ratajkowski na we aho guhitamo impeta ‘princess-cut’ cyangwa ngo ahitemo ‘pear-shaped’, umugabo we ari we Sebastian Bear-McClard yamusabye ko babana amwambika impeta igezweho ikozwe muri byombi.
Umukobwa muto w’Umuhanzi Travis Scott n’Umunyamideli Kylie Jenner witwa Stormi Webster na we akaba afite impeta igezweho ‛dual-stone’ isa nk’iyo se yahaye nyina.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!