Uretse ibyo, Abanyarwanda nabo bamaze gutera imboni iby’iwabo ku buryo buri wese aba yifuza kwambara ibikorerwa mu Rwanda kurusha gutegereza umwambaro uvuye hanze akenshi wanatumizaga kuri internet wagera mu Rwanda ugasanga ibipimo byawo ntibihura n’ingano yawe.
Ubu, uba wicaye iwawe wanyarukira ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abahanga imideli , ukandikira uhanga iyo myambaro ubonye wakunze, ukamugana agagupima ubundi umwambaro wawe ukaza ari mahwi.
Umunyamakuru wa ISIBO TV, Murenzi Emmanuel, umaze kumenyekana mu itangazamakuru nka Emmalito na we yinjiye mu ruhando rw’abahanga imideli, aho yatangije inzu iyihanga nyuma yo gutegura ibitaramo byo kuyimurika akarushaho no kuyikunda.
Iyi nzu ihanga imideli ya Emmalito yayise ‘Lito Ris Design’ ihanga imyambaro ya Made in Rwanda. Ni inzu ikora imyambaro itandukanye y’ab’igitsinagore ndetse n‘abagabo mu rwego rwo gufasha buri wese ukunda kurimba no kwambara neza akaberwa. Uretse ibyo ahanga amasakoshi ndetse n’inkweto zifunguye.
Ni imwe mu mishinga avuga ko yamuhenze cyane aho ubwe yiyemerera ko yayishoyemo asaga miliyoni 25 Frw akurikije ibikorwa amaze gukora bitandukanye. Kugeza ubu amaze guhanga imyambaro ibarirwa hagati ya 500 na 1000.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Emmalito yatangaje ko we ubwe yifitemo impano nyinshi ku buryo abasha kwishushanyiriza imyambaro, ubundi akifashisha umudozi akamutunganyiriza ariko nawe amuri hafi kugira ngo umwambaro udodwe bigendanye n’ibitekerezo yawandikanye.
Ati “Ubusanzwe abantu banzi bazi ko ngira impano nyinshi. Naje gusanga nshobora gushushanya imyambaro ndetse iyi ihangirwa muri ‘Lito Ris Design’ ninjye uba wayishushanyirije.”
Yakomeje avuga ko bigendanye na gahunda ya Leta yo gufasha abantu batishoboye yatekereje gushaka ababyeyi bafite impano yo kudoda bakajya bamufasha mu masakoshi akora, mu gihe inkweto zifunguye zo zikorwa n’urubyiruko rwarangije amashuri y’imyuga ariko rwabuze akazi.
Kuri ubu Lito Ris Design yatangiranye n’imyambaro yise ‘Ifeza Collection’. Igizwe n’amashati n’amapanatalo by’abagabo, kositimu z’abagabo n’abagore. Harimo kandi amakanzu na manto.
Avuga ko impamvu iyi myambaro yayise ‘Ifeza’ ari ukubera agaciro iri jambo rifite.
Ati “Ifeza ubwayo ni agaciro. Dushaka ko umuntu uzajya wambara iyi myambaro azajya yiyumvamo agaciro n’umubonye akabona ko aberewe kandi asirimutse.”
Emmalito watangije iyi nzu ya Lito Ris Design, yateguye ibitaramo bitandukanye bikomeye by’imideli by’abandi bantu birimo Rwanda Cultural Fashion Show mu 2013, Kigali Fashion Week mu 2014.
Yabaye igisonga cya mbere cya Rudasumbwa wa Mount Kenya mu 2012 azwi cyane mu itangazamakuru ndetse arimazemo imyaka 11. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Tv1, Royal Tv na Royal FM ndetse ubu akora ku ISIBO TV mu kiganiro Chapa Chapa akorana na Kety.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!