Jay Rwanda ni umwe mu basore b’abanyarwanda bamaze gutera intambwe ikomeye mu bijyanye no kumurika imideli. Mu mwaka ushize yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yakomereje ibijyanye n’aka kazi.

Aherutse gusinya amasezerano na kampani yitwa Legal Alien icunga inyungu z’abahanzi batandukanye barimo n’abanyamideli.

Uyu musore yitabiriye ibirori byo kumurika imideli bizwi nka Los Angeles Fashion Week bibera muri Leta ya California. Byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe bikazasozwa tariki 25 Werurwe 2019.

Jay Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abandi banyamideli bakorana barimo na Anado Kabika wabaye igisonga cya mbere cya Miss RDC mu 2016.

Yaherukaga kandi kwitabira ibindi birori byo kumurika imideli bya Philadelphia Fashion Week 2019, aho yerekanye imyenda irimo amajipo yambarwa n’abagabo, akavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuko bitamenyerwe mu muco w’abanyafurika.

Jay Rwanda yatowe nk’umunyamideli wahize abandi muri Afurika y’Uburasirazuba muri Swahili Fashion Week, anaba Rudasumbwa wa Afurika mu 2017.

Jay Rwanda amaze gutera intambwe mu kumurika imideli
Jay Rwanda amaze gutera intambwe mu kumurika imideli
Aherutse kwiyerekana yambaye ijipo bitungura benshi
Aherutse kwiyerekana yambaye ijipo bitungura benshi
Jay Rwanda ari kumwe n'itsinda ry'abanyamideli bitabiriye Los Angeles Fashion Week
Jay Rwanda ari kumwe n'itsinda ry'abanyamideli bitabiriye Los Angeles Fashion Week