00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutozi Gakondo igiye kumurika imyambaro yayo muri Paris Fashion Week

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 June 2023 saa 04:48
Yasuwe :

Inzu Nyarwanda y’imideli, Urutozi Gakondo igiye kumurika imyambaro yayo mu birori mpuzamahanga bya Paris Fashion Week, bibera mu Bufaransa.

Paris Fashion Week ni bimwe mu birori byitabirwa n’inzu z’imideli zamaze kubaka izina ku Isi, zikerekaniramo imyambaro yazo mishya.

Urutozi Gakondo ifashijwe na sosiyete y’imideli ‘Miss Maltese’ biteganyijwe ko muri Mutarama 2024, izitabira ibi birori ikeranira imyambaro yayo mishya izaba yarahanze.

Iki ni ikigo gisanzwe gifasha abahanzi b’imideli n’abayimurika kugera ku ruhando mpuzamahanga bakabasha kwerekana ibikorwa byabo. Yakoranye n’Urutozi Gakondo ku buryo ubu igiye kujya yerekana ibihangano byayo hirya no hino ku Isi.

Urutozi Gakondo igiye gukora imyambaro 60 izerekana muri Paris Fashion Week; mu kuyikora izaba irebererwa n’umuhanzi w’imideli wo mu Butaliyani kugira ngo izabashe kugeza ku rwego rw’ibi birori.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uwashinze iyi nzu, Amini Deodactus, yavuze ko imyiteguro yo kujya muri Paris Fashion Week bayigeze kure kandi ko biteguye kugaragaza Afurika binyuze mu bihangano byabo.

Ati “Njye nk’umuhanzi w’imideli icyo ndi gutekereza ni ukugera ku rwego mpuzamahanga, urabona hari urwego tutarageraho muri Afurika, njye ubu ndashaka guhuza imideli yo mu Rwanda n’ubuhanzi bw’i Burayi ku buryo umuntu wayibona avuga ngo aba bantu baturuka muri Afurika akanabonamo n’ibyo hanze ariko igaragaza Afurika ngakoresha cyane ibintu bya Kinyafurika.”

Yakomeje avuga ko aya ari amahirwe akomeye babonye kandi ko azagira umusanzu atanga ku iterambere ry’imideli mu Rwanda.

Ati “Ibi bigomba kutwereka ko tutagomba kwicara dufite inzozi zo gukorera muri Afurika gusa cyangwa mu gihugu gusa. Niba wagize amahirwe yo kumenyekana kuko ukora ibintu byiza haba hari amahirwe ko no ku Isi yose byakundwa.”

Urutozi Gakondo irateganya guhita yitabira ibindi birori by’imideli mpuzamhanga nka Milan Fashion Week, London Fashion Week, New York Fashion Week n’ibindi.

Sosiyete Urutozi Gakondo Ltd yatangiye gukora mu 2019. Kuri ubu imaze gushinga imizi mu ruhando mpuzamahanga kuko ifite iduka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas, i Dubai n’i Kigali.

Mu 2023 bafite intego gufungura amashami mu Bubiligi nk’ahaba Abanyarwanda benshi no muri Koreya y’Epfo kuko ibyo bakora abantu baho babikunda.

Iyi nzu y'imideli imaze kuba ubukombe mu Rwanda
Urutozi Gakondo igiye kwitabira Paris Fashion Week ivuga ko iyi ari intangiriro yo kugera ku ruhando mpuzamahanga
Imwe mu myambaro yakozwe na Urutozi Gakondo ari na yo yatumye imenyekana
Urutozi Gakondo isanzwe ikora imyambaro igaragaza umuco n'amateko by'u Rwanda
Urutozi Gakondo isanzwe ikora imyambaro igaragaza umuco n'amateko by'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages