Iki gitaramo kizaba ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 20 Kanama 2022, muri Camp Kigali. Kigiye kuba mu gihe Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki muri rusange bari mu kababaro ko kubura Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Kanama 2022, hafashwe umunota wo guha icyubahiro Buravan na Nkusi Thomas [Yanga] bitabye Imana.
Rwema Denis uri mu bateguye iki gitaramo yatangaje ko n’ubwo Abanyarwanda bari mu bihe by’akababaro, igitaramo cyo kitazasubikwa ahubwo hazafatwa umwanya wo kunamira no guha icyubahiro Yvan Buravan mu buryo bwihariye.
Yvan Buravan na Yanga bitabye Imana, ubwo bamwe mu bashyitsi bagomba kuzagaragara muri iki gitaramo bari bamaze kugera mu Rwanda. Mu bazagaragara muri iki gitaramo harimo umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda ndetse n’Umunyamideli Hamisa Mobetto wo muri Tanzania.
Rwema Denis ati “Nubwo turi mu bihe bibabaje ariko hari ibintu bitahagarara, abahanzi baruteguye, imyiteguro igeze kure byinshi byararangiye, abakunzi ba Eddy Kenzo abakunzi b’imideli bakomeze bagure amatike bazagirana ibihe byiza."
Yakomeje agira ati "Nyuma y’uko tumenye amakuru y’urupfu rwa Buravan twateguye umwanya wihariye wo guha icyubahiro Yvan Buravan by’umyihariko."
Rwema avuga kandi ko uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ruri mu bihe bikomeye byo kubura umubyeyi wa Meddy, Buravan na Yanga.
Yavuze ko hari ibintu biba bigoye gusobanura kwakira inkuru mbi nk’izi biragoye gusa guhagarika igitaramo cyamaze kwishyura ibintu byose abantu dufite kwishakamo ibisubizo.
Ati “Impamvu Buravan ari we wateguriwe umwanya wihariye ni uko ari we ufite ibihangano byaririmbwa bishobotse ababishinzwe bakabyemera na Yanga yahabwa umwanya "Agasobanuye" kakanyuraho.”
Umujyanama w’Abahanzi, Muyoboke Alex, yavuze ko n’ubwo uruganda rw’imyidagaduro ruhuye n’ibihe bitari byiza ariko haba hagomba no kubaho kwishimira ibyo uwatabarutse yasize akoze.
Ati “Ku byerekeye uruganda rw’imyidagaduro turi mu bihe bibi ariko ibikorwa biba bigomba gukomeza, Bianca yateguye iki gikorwa atazi ko ibi bizaba abashyitsi bari bamaze kuhagera.”
“Urupfu rwa Yanga rwamenyekanye twageze ku kibuga cy’indege Hamissa Mobetto agiye kuza ntabwo twari kumusubizayo nta kundi byagenda. Mureke dushake ibisubizo ntabwo ibi ari ugushyinyagura mureke kubyitiranya."
Ibi birori by’imideli bya Bianca Fashion Hub, bigiye kuba ku nshuro ya kabiri bihuriza hamwe abahanga mu kurimba ndetse abahize abandi bazabihemberwa cyane ko Hamisa Mobetto azaba ari umukemurampaka ku bazatambuka ku itapi itukura bambaye neza.
Ni ibirori bitegerejwe kuri uyu wa 20 Kanama 2022, bikazabera muri Camp Kigali. Bizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye nka Hamisa Hassan Mobetto wo muri Tanzania, Sheilah Gashumba n’abandi.
Abazitabira ibi birori bazataramirwa n’abahanzi Nyarwanda barimo Bwiza, Alyn Sano na Chris Eazy.
Amatike yo kwinjira muri ibi birori akomeje kugurishwa binyuze ku rubuga rwa RGtickets.rw aya make ari kugura ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 300 Frw ku meza y’abantu batandatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!