Abahanzi basinye amasezerano yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 3 kabone n’ubwo impaka zari zose hagati y’abahanzi, Bralirwa na East African Promoters biturutse ku kutumvika ku mushahara abahanzi bazahembwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2013, wari umunsi abahanzi bose muri rusange uko ari 11 batoranijwe guhatanira PGGSS 3 bagombaga gusinyiraho amasezerano (contract) z’akazi bazakorera Bralirwa bayamamariza ikinyobwa cya Primus, ariko banitabira irushanwa riterwa n’uru ruganda rya PGGSS ku nshuro ya gatatu.
Gusa muri uyu muhango impaka zakomeje kuba zose kuko benshi mu bahanzi bagaragaje ko bagombaga kwishyurirwa n’uku kwezi kwa Werurwe kuko mu masezerano basinye avuga ko bazatangira guhemberwa ukwezi kwa Mata ari nako guteganijwemo ibikorwa byinshi, ariko abahanzi bakavuga ko no muri uku kwezi barimo gukoreshwa no kuvugwa mu kwamamaza Primus kandi batazabyishyurirwa.
Kuri iki kibazo Gatabazi Martine, ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Bralirwa yavuze ko ibyo bidashoboka kuko muri uku kwezi nta bikorwa biteganijwemo, kandi buri muhanzi yemerewe kuba yakora ibindi bikorwa bimwinjiriza amafaranga bipfa kutazabangamira ibikorwa basinyiye muri kontaro basinyanye na Bralirwa.
N’ubwo impaka zari zose ariko byarangiye basinye, bikaba biteganijwe ko ibikorwa bijyanye na PGGSS 3 bizatangira tariki 30 Werurwe, abahanzi bahatanira iki gikombe bitabira umuganda rusange usoza ukwezi.
Muri rusange umuhanzi uzavamo atageze muri batanu ba mbere azabona ibihumbi 500 byo kwinjira mu irushanwa, na miliyoni enye guhera mu kwezi kwa Mata kugeza Nyakanga angona na miliyoni enye n’ibihumbi 500, naho uzagira amahirwe yo kugera muri batanu ba mbere we azahembwa miliyoni eshanu yose hamwe, mu gihe uzegukana igikombe we azegukana ibihembi bifite agaciro ka miliyoni 24.



















TANGA IGITEKEREZO