Ni mu rwego rw’umubano w’u Rwanda n’u Burundi; abasore n’inkumi bagize itorero Inyamibwa ry’umuryango w’abanyeshuri bacitse kw’icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi(AERG) biga muri Kaminuza y’u Rwanda, bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 02 Nyakanga 2012 bagana mu gihugu cy’u Burundi mu ntara ya Ngozi aho bagiye kwifatanya n’abaturanyi b’Abarundi mu kwizihiza ibirori bya yubire y’imyaka 50 bamaze babonye ubwigenge.
Itorero inyamibwa rizwiho ubuhanga buhambaye cyane mu kwimakaza umuco wa Kinyarwanda ribicishije mu mbyino ndetse no mu ndirimbo, ryasusurukije abari muri ibyo birori kandi ababyitabiriye ndetse n’amagambo yahavugiwe yagarutse cyane mu gushimira iryo torero ridahwema gukomeza umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’u Burundi, rinagaragaza ko umuco wa Kinyarwanda ugomba kurenga imbibi ubwiza bwaho bugakwira hose ku Isi.
Ibirori byo kwizihiza yubire y’imyaka 50 y’ubwigenge mu Burundi byabaye ku Cyumweru tariki ya Mbere, gusa mu Ntara ya Ngozi bawijihije by’umwihariko kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nyakanga.



















TANGA IGITEKEREZO