00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi nyarwanda batumiwe muri Sudani mu kuririmba ku mahoro

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 7 July 2012 saa 11:57
Yasuwe :

Samputu, Masamba, Miss Shanel, Mani Martin na Mico berekeje mu gihugu cya Sudani kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nyakanga 2012, aho batumiwe kujya kuririmba ku mahoro mu gihugu cya Sudani.
Umwe muri aba bahanzi aganira na IGIHE yavuze ko batumiwe mu rwego rw’abahanzi baririmba ku mahoro, kandi ko bahahuriye n’abantu baturutse imihanda y’Isi yose baje kwifatanya n’iki gihugu mu kwizihiza iminsi mikuru y’ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika n’ubw’ibihugu bihurira muri CECAFA.
Yavuze ko bagezeyo (…)

Yavuze ko bagezeyo amahoro kandi babakiriye neza agira ati:”Batwakiriye neza, twahahuriye n’abantu benshi bo muri UN baturutse hirya no hino. ”

Aba bahanzi bagiye ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 5 Nyakanga, byari biteganijwe ko baririmba kuri uyu wa Gatanu, bakagaruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Amakuru arambuye y’uru rugendo tuzayabagezaho vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages