Nitwa Nzamwita Olivier Joseph uzwi ku izina rya M1 nk’izina ry’ubuhanzi wahoze witwa Mister One nza kurihindura.
Navutse ku itariki ya 1 Gicurasi 1990, i Kigali mu Gatsata, ndi ingaragu, mfite umubyeyi umwe ariwe mama witwa Mukarukwaya Christine, hanyuma papa yitwaga Serugendo Augustin.
Nize amashuri abanza kuri Ishuri ribanza rya Muhima,ayisumbuye nyatangirira kuri Apred Ndera nyakomereza I bugande ari naho nayarangirije.
Umuziki wanjye nywukora cyane cyane mu njyana ya Dancehall, Afrobeat, Reggae. Natangiye kuririmba mfite imyaka 13, indirimbo ya mbere nakoze ni iyitwa ifoto nakoreye muri studio ya Big Town nyikorerwa na DJ B, amashusho yayo nyakorera mu gihugu cya Uganda.
Nkunda ibara ry’icyatsi no kurya ubunyobwa bukaranze.
Nkunda ikiganiro Ishusho ku umuziki nyarwanda uburyo giteza imbere abahanza nyarwanda kimwe na the Beat, ikiganiro Sunday Night gica kuri radiyo Isango Star. Nkunda Producer DJ B uburyo akora injyana ya Dancehall, Afrobeat ndetse na Rafiki uburyo aririmba injyana ye neza.
Maze gukora indirimbo nka katika, iyo foto, icyo cyorezo, party zose mu majwi no mu mashusho n’izindi nyinshi ziri mu majwi nazo nteganya gukorera amashusho mu minsi iri imbere.
TANGA IGITEKEREZO