Babifashijwemo n’ishyirahamwe ry’abananzi mu Rwanda hagiye gushyirwaho gahunda ihamye yo kwigisha abahanzi gucuranga ku buryo bw’inyumva nkumve (Live Music), kuko byagaragaye ko binekewe mu bahanzi b’Abanyarwanda, ibi biratangazwa ba Runyurana Jean Pierre Perezida w’iri shyirahamwe.
Si ibi gusa kandi kuko kuba abantu benshi batazi ibijyanye n’umutungo bwite mu by’ubwenge (Intellectual Property Right), kuba bamwe mu Banyarwanda mu mikorere yabo batarasobanukirwa kubaha igihangano cy’undi muntu, kuba uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge butigishwa nk’uko bikwiriye haba mu mashuri, cyangwa se n’ahandi hose, ibi byose byatumye hashyirwaho ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bw’abahanzi rizwi nka Rwandan Society of Authors (RSAU).
Iri shyirahamwe rizwi neza n’ikigo cy’iterambere RDB No.1538 /10/NYR, bigaragaza ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu iterambere ry’umuhanzi aho yanashyizeho itegeko rirengera iby’umutungo mu by’ubwenge no 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009.
N’ubwo ariko hari ibikorwa bigaragara abahanzi bagenda bageraho mu muziki wabo, doreko iterambere ry’umuziki mu Rwanda rigenda rirushaho gufata indi ntera uko umwaka utashye, usanga hari n’aho bigera ugasanga imiziki bakora iracyemangwa kubera ko usanga akenshi abakora umuziki ku mpande zose baba nta bumenyi bw’umwihariko bafite mu kuririmba, gucuranga n’ibindi. Ibi bituma abakurikiranira hafi umuziki Nyarwanda bemeza ko ni bidafatirwa mu maguru mashya ejo hazaza h’umuziki Nyarwanda hatameze neza.
Ugiye kugereranya umuziki wa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda y’1994 n’uwa nyuma yaho, usanga hari itandukaniro rinini cyane aho usanga nk’indirimbo zumvikanaga muri icyo gihe na n’ubu zidateze gusibangana mu mitwe y’abanyarwanda, aha tukaba twavuga nk’indirimbo z’itsinda Impala n’andi matsinda, abahanzi nka Sebanani Andre, Rodrigue Karemera n’abandi bakoraga umuziki ufite ireme, mu gihe kuri ubu indirimbo isohoka muri studio igakundwa, nyuma y’iminsi mike ikibagiranwa nk’itarigeze kubaho.
Runyurana Jean Pierre yatangaje ko iri shyirahamwe riticaye kuko abahanzi bashonje bahishiwe, aho ibihangano by’abahanzi bigiye kujya bishinga nishwa hifashishijwe ishyirahamwe ry’abahanzi Rwandan Society of Authors (RSAU) kugira ngo habashwe kubahiriza amategeko kandi butanga umusaruro.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere abahanzi, Hazanashyirwaho radiyo izaba yitwa INGOMA, izafasha abahanzi kumenyekana no gutangaza gahunda zabo za buri munsi no gutangaza amakuru yabo.
Ibi bizanabafasha mu guca ruswa n’amafaranga umuhanzi yatakazaga aharanira kumenyekana nabyo byemezwa ko bihiri. Iri shyirahamwe kandi riritegura gushyiraho ikigega cy’imari iciriritse (microfinance) cy’abahanzi kugirango barusheho kwiteza imbere, kuzabashyiriraho uburyo bwo kwivuza bakorana n’imiryango y’ubwishingizi mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umuhanzi n’imibereho myiza n’ibindi byabateza imbere.
Si ibi gusa kuko iri shyirahamwe rigiye gushyiraho gahunda ihamye yo kwigisha abahanzi Nyarwanda gukora Live Music, binyujijwe mu kugura ibikoresho bijyanye n’igihe, bizafasha mu guhugura abahanzi bose nta mupaka. Aha ngo bikwiye kumvikana neza ko nta muhanzi muto n’umukuru kuko bose bakeneye gutera imbere no gufatanyiriza hamwe kuzamura iterambere ry’igihugu.
Mu bakorana n’iri shyirahamwe ari abahanzi bose nk’abaririmbyi, abakina bakanakora amafilimi, abanditsi, abanyabugeni n’abandi.


















TANGA IGITEKEREZO