Young super crew ni itsinda rigizwe n’abana batatu bakiri bato cyane ari bo: T.E w’imyaka 14 wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, B.BRIGHT w’imyaka 13 wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ndetse na B.M w’imyaka 12 wiga mu wa gatandatu w’amashuri abanza.
N’ubwo bakiri bato cyane batangarije IGIHE ko bafite icyizere cyo kuzamura injyana baririmbamo ya Dancehall igakundwa, bati “nk’uko Hiphop yagiye ikundwa buhoro buhoro natwe abantu bazatwumva turabyizeye”
Abana bose batuye mu murenge wa Muhima, bamaze gushyira hanze indirimbo enye harimo iyitwa Icyuzuzo, Rwanda, Hands up ndetse na Twaje zose bakaba bazikorera mu nzu itunganya umuziki yitwa New sound digital, bakorerwa na producer Mash.
Muri izi ndirimbo uko ari enye imwe yitwa Twaje niyo bamaze gukorera amashusho ariko muri iyi minsi biteguye no gukora amashusho y’indirimbo Cyuzuzo. Ku byerekeranye n’ubufasha mu gutunganya umuziki wabo nta Manager bari babona bafashwa n’ababyeyi babo ndetse n’iyi studiyo bakorereramo umuziki wabo.
Baganira na IGIHE batangaje ko bari gukora cyane mu rwego rwo guteza imbere umuziki wabo, bongeraho ko kandi bizeye ko bazakundwa kuko injyana bakora ya Dancehall ari nziza.
Batangarije IGIHE kandi ko bibanda ku muziki wifashishwa mu birori, impano yabo bakaba bayikomora kuri Sean Paul Shaggy ndetse na Chameleon.
Barasaba Abanyarwanda bose kubafasha no kubashyigikira kugira ngo babashe kugira aho bavana n’aho bageza ibihangano byabo.



















TANGA IGITEKEREZO