Itsinda rya Active rimaze gushyira hanze indirimbo bise ’Bundi Bushya’, bavuga ko bayikoze bagamije kwihohora ku bafana babo baba barababajwe no kuba baherutse kuririmba banabyina bakamanura amapantaro, ikintu bamwe bavuze ko baheneye abantu.
Kanda hano wumve indirimbo ’Bundi bushya’
Ibi bakaba babitangaje babinyujije mu itangazo ryashyizweho umukono n’abasore batatu Dereck, Tizzo na Olvis, itangazo rikubiyemo ubutumwa bageneye abafana babo batashimishijwe n’icyo gikorwa.
IGIHE iganira na Tizzo umwe mu bagize iri tsinda yavuye ko iyi ndirimbo ikoze mu buryo bujimije ku buryo buri wese atahita yumva ko ari izi mbabazi basaba.
Ati: “Iyi ndirimbo ni imbabazi dusaba ku bafana bacu batashimishijwe na kiriya gikorwa, ariko nk’abahanzi harimo ukuntu ijimije.”
Active, bagaragayeho iki gikorwa ubwo bari mu muhango wo gutora nyampinga uzahagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014, ubwo bari ku rubyiniro bari kubyina, akaba aribwo bamanuye amapantaro icyarimwe bagasigara bambaye amakariso n’imyenda irengaho.
Ibi bikimara kuba ntibyavuzweho rumwe, ari nabyo byatumye Active ibisabira imbabazi.
Active, ni itsinda rihuriza hamwe abahanzi 3 bahoze bakora umuziki ku giti cyabo, gusa mu gihe gito bamaze bakaba bari kwigaragaza ku buryo bushimishije.
Kanda hano wumve indirimbo ’Bundi bushya’


















TANGA IGITEKEREZO