00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashusho y’indirimbo ’Aisha’ ya Active akoze mu buryo butamenyerewe mu Rwanda (Video)

Yanditswe na

Jean-Paul Ibambe

Kuya 3 February 2014 saa 05:52
Yasuwe :

Itsinda rigizwe n’abaririmbyi batatu Olvis, Tizzo na Dereck, bashyize hanze amashusho y’indirimbo Aisha. Amashusho afashe mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda.
Mu kiganiro twagiranye na Bernard Bagenzi ari nawe wakoze akazi ko gutunganya aya mashusho, yavuze ko yayafashe mu buryo bita Old film. Ibi akaba yarabitewe n’uko ngo amagambo ari muri iyi ndirimbo asa n’inkuru yabaye cyera.
Bernard ati: “Iyi ndirimbo ikozwe mu cyo twita old film. Ni uburyo twakwita ko ari ubwa filimi za (…)

Itsinda rigizwe n’abaririmbyi batatu Olvis, Tizzo na Dereck, bashyize hanze amashusho y’indirimbo Aisha. Amashusho afashe mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda.

Active. Aha bariho baririmba banabyina muri Kaminuza i Huye, ubwo hatorwaga Miss Rwanda-Amajyepfo. Ifoto: missrwanda.rw

Mu kiganiro twagiranye na Bernard Bagenzi ari nawe wakoze akazi ko gutunganya aya mashusho, yavuze ko yayafashe mu buryo bita Old film. Ibi akaba yarabitewe n’uko ngo amagambo ari muri iyi ndirimbo asa n’inkuru yabaye cyera.

Bernard ati: “Iyi ndirimbo ikozwe mu cyo twita old film. Ni uburyo twakwita ko ari ubwa filimi za cyera. Twahisemo kubikora gutya kuko inkuru Active irimba muri iyi ndirimbo iba isa n’iyabaye cyera.”
Reba indirimbo Aisha ya Active hano:

Bernard ari nawe washinze label yitwa Incredible ifasha Active mu bikorwa byayo bya buri munsi, avuga ko ashaka ko iri tsinda rizakomera rikigaragaza kurusha abandi muri muzika nyarwanda.

Kugeza ubu Active ngo nibo yamaze gusinyisha amasezerano ahoraho nk’abahanzi babarizwa muri Incredible.

Active, ni itsinda rigizwe n’abasore batatu bahuye nyuma yo gutangira muzika buri wese akora ku giti cye.

Ikindi bazwiho ni ukubyina cyane mu ndirimbo zabo dore ko bose banazwi nk’ababyinnyi b’indirimbo zigezweho.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages