Active, ni itsinda rishya muri muzika nyarwanda. Rigizwe n’abahungu batatu Sano Dereck, Mugabo Olivis na Mugiraneza Thierry bita Tizzo. Nta gihe kinini aba bahanzi bamaze bakora nk’itsinda ariko basa nk’aho bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika mu Rwanda.
Ibyo bamaze kugeraho mu gihe gito bamaze mu muziki ni byo byababereye iturufu yabinjije mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya gatatu.
Aba basore batatu batunguranye mu buryo bukomeye ubwo baririmbye mu buryo bwa live ku itariki ya 15 Werurwe 2014 babona amanota meza ndetse bibahesha kuboneka ku rutonde rw’abahanzi 10 bahatanira PGGSS4 nyamara hari benshi bakekaga ko bazi kubyina gusa kurusha uko bazi kuririmba ariko berekanye ko Active atari agafu k’imvugwarimwe.
Binjiye bate muri Primus Guma Guma Super Star?
Byari bigoranye cyane kugira ngo umuhanzi yinjire mu 10 bahatanira iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatatu. Kubera impinduka abategura iri rushanwa bazanyemo, zahaye amahirwe Active nk’abahanzi bashya bigaragaje neza. Abashinzwe gutora abahanzi binjiye muri 15 ba mbere, bagiriye icyizere Active bayinjizamo.
Ntibyarangiriye ku matora gusa dore ko ku itariki ya 15 Werurwe 2014, Active bahatanye mu bahanzi 15 bagombaga gutoranywamo 10 bakomeza, amahirwe arabasekera babifashijwemo no kuririmba Live ari nacyo cyagenderwagaho gusa bo bari banafite umwihariko wo kubyina bajyanishanya no kuririmba mu buryo bw’umwimerere.
Mu bitaramo bya Road shows Active yakoranye na bagenzi babo 9 hirya no hino mu gihugu, iri tsinda ryari rishya mu maso y’abakunzi ba muzika. Nta mubare munini w’abafana babaga bafite bakigera ku rubyiniro, ariko kubera kubyina n’uburyo baba bateguye stage (uburyo biyereka abafana) bituma abafana babakomera mu mashyi ubona ko bishimiye ibyo aba bahanzi bakora.
Active ihagaze ite mu kuririmba live?
Derek , Tizzo na mugenzi wabo Olivis, mu gitaramo cya mbere cya Live bakoreye mu mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize ntabwo babashije kwemeza abafana n’abakunda ibihangano byabo muri rusange. Nubwo tutari mu mitima y’abagize akanama nkemurampaka, ku munsi wa mbere iri tsinda ntabwo ryabashije kubyitwaramo neza ndetse ntawashidikanya ko intangiriro yabo mu bitaramo bya live itabaye nziza.
Bakigera ku rubyiniro aba basore babanje kwemeza abari babahanze amaso dore ko binjiye bafite itsinda ry’ababyinnyi ryabafashije gukora ibintu biryoheye amaso. Active yerekanye ko kubyina no gutegura stage yabo ari ibintu byaboroheye cyane ndetse babiteguye igihe kirekire.
Batangiye kuririmba, abafana b’iri tsinda bari batangiye bishimiye imibyinire yabo ntabwo baryohewe n’imiririmbire. Mu ndirimbo ‘Udukoryo twinshi’, uwavuga ko Active yayiririmbye nabi ndetse mu buryo butanogeye amatwi y’abayumvaga ntiyaba abeshye cyangwa asebeje iri tsinda.
Kubera uburyo igitero cy’iyi ndirimbo cyaririmbwe mudasobwa ibigizemo uruhare ku kigero cya 99%, aba basore bagowe cyane no kwigana aya majwi mu buryo bukomeye. Kuririmba amwe mu magambo y’iyi ndirimbo byagoye cyane Active kugeza ubwo wumvaga baririmba ijambo ntirirangire kuko bo ubwabo badafite mudasobwa mu muhogo ari nayo yagiye yifashishwa mu kuririmba ibyo bice byabagoye.
Hari aho Active yaririmbaga iti, “Uyu mukobwa afite udukor…(ntibarangize ijambo udukoryo twinshi), data weee afite uduko…..twinshi”……
Guhitamo nabi byatumye batenguha abafana
Indirimbo Udukoryo twinshi niyo yatumye bamenyekana cyane mu Rwanda ariko bayibeshyeho. Iyi si indirimbo yoroshye cyangwa yashoboka kuririmbika mu buryo bwa live kubera uburyo icurangitse ari nacyo cyabagoye. Bayiririmbye mu buryo butanoze gusa ku ndirimbo ya kabiri bahise bikubita agashyi bakosora byinshi.
Bakimara kuririmba Udukoryo twinshi, Active bahise bakurikizaho indirimbo bise POLE, bihita byumvikana ko ari indirimbo ifite amanota meza ndetse yoroheye abacuranzi kuyishyira mu bicurangisho. Active yari yatangiye nabi iririmba , muri Pole bahise berekana ko icyo bazize bakigera kuri stage ari uguhitamo indirimbo mbibatabasha kuririmba live.
Active, kugeza ubu bamaze kwerekana ko indirimbo zabo zikundwa n’abafana ndetse zinaborohera kuririmba ari izituje. Izisimbagurika ziborohera kubyina gusa ariko mu kuziririmba live bikaba ingorabahizi. Iyi ndirimbo Pole aba basore bayiririmbye neza ndetse wabonaga n’abakunda ibihangano byabo bishimiye iyi ndirimbo mu buryo bukomeye.
Active, ababyinnyi beza kurusha kuririmba
Ntibivuze ko Active itazi kuririmba, oya. Kuririmba nabyo barabizi ariko ibyiza birarutana. Umwe mu mwihariko abagize Active bafite ni ukubyina iyo baririmba. Bajya guhura buri umwe yari asanzwe agaragaza ko hari ubumenyi afite mu kubyina bya ruzungu.
Dereck, Olvis na Tizzo buri wese mu ndirimbo yari asanzwe akora hagaragaramo imbyino.
Uburyo aba bahanzi baririmba banabyina, bushimisha benshi mu bakurikira umuziki wabo kuko iteka abantu baba bategereje ngo noneho barakora iki ?
Mu mbyino zabo, Active isa n’ihora itungurana kuko byibuza buri gihe iyo bagiye kubyina ntibabura akantu k’umwihariko bazana.
Mu 10 bahatanira PGGSS4, Active iza ku isonga mu baryoshya ikirori no gutegura neza urubyiniro, kwiyereka abafana no kugaragaza ko kuba umuhanzi mwiza bidasaba kugoroba ijwi gusa. Mu bahanzi bashya bagenzi babo banjiranye muri iri rushanwa bwa mbere, Active iri mu bigaragaza kurusha abandi ugendeye ku buryo aho bagiye baririmba hose benshi babakomera amashyi kandi ari ubwa mbere bababonye.
Mu bisabwa kugira ngo umuhanzi ahabwe amanota meza mu bitaramo bya live muri iri rushanwa, harimo: Kugira abafana benshi (popularity 50%), uko aririmba(performance30%), uko agaragara ku rubyiniro(stage appearance10%) n’ikinyabupfura(Discipline10%).
Muri ibyo byose, ibyo Active yabashije gukora neza ku nshuro ya mbere, harimo imitegurire y’urubyiniro rwabo, uko bagaragaraga ku rubyiniro n’ikinyabupfura. Ikijyanye no kugaragaza ko bakunzwe n’uburyo amajwi yabo yasohokaga bajyana n’ibicurangisho mu buryo bwa live, ho ntibabashije kwemeza akanama nkemurampaka nubwo katarafata umwanzuro ariko buryo amaso yahaye buri wese wababonye kuri uwo munsi. Ubwo baririmbaga, nta mubare munini w’abafana ugaragara waberetse ko ubakunda cyangwa ubishimiye.
Aba bahanzi baza ku isonga mu babashije gutegura neza urubyiniro rwabo, kwigaragariza abafana(performance) no kwambara neza.
REBA HANOUKO ACTIVE YARIRIMBYE LIVE I KIGALI:
Iri rushanwa ritegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Primus, rizasozwa kuwa 8 Nzeli 2014 mu gitaramo kizabera i Kigali muri Stade Amahoro aho uzaryegukana azahembwa miliyoni 24 z’amafaranga y’ u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO