00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Active baririmbye umukobwa w’inkumi ajya mu mwuka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 May 2014 saa 11:13
Yasuwe :

Tizzo, Derek na Olivis bagize itsinda rya Active, mu gitaramo cya Primus Guma Guma cyabereye mu mujyi wa Ngoma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2014 baririmbye umwe mu bakobwa bari bahari atwarwa n’amarangamutima . Aba basore baririmbye ku mwanya wa 9 nyuma ya Ama G(1), Christopher(2), Dream Boyz(3), Teta(4), Jules Sentore(5), Senderi(6), Jay Polly(7), Bruce Melody(8) . Young Grace ni we waririmbye ku mwanya wa 10 . Binjiye ku rubyiniro mu mbyino basanzwe bamenyereweho (…)

Tizzo, Derek na Olivis bagize itsinda rya Active, mu gitaramo cya Primus Guma Guma cyabereye mu mujyi wa Ngoma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2014 baririmbye umwe mu bakobwa bari bahari atwarwa n’amarangamutima .

Active mu mbyino zabo bamenyereweho . Hano baririmbaga iyitwa Aisha .

Aba basore baririmbye ku mwanya wa 9 nyuma ya Ama G(1), Christopher(2), Dream Boyz(3), Teta(4), Jules Sentore(5), Senderi(6), Jay Polly(7), Bruce Melody(8) . Young Grace ni we waririmbye ku mwanya wa 10 .

Uyu mukobwa ibyishimo byamurenze kugeza ubwo amarira azenga mu maso .

Binjiye ku rubyiniro mu mbyino basanzwe bamenyereweho banaririmba zimwe mu ndirimbo zabo nka Pole, Aisha, Udukoryo twinshi n’izindi . Ubwo aba bahanzi baririmbaga banabyina indirimbo zabo Aisha na Pole, umwe mu bakobwa bari bitabiriye iki gitaramo yishimye mu buryo bw’indengakamere amarangamutima araza bigaragarira buri wese . Kureba Active baririmba, byaryoheye uyu mufana ku buryo butandukanye n’ubw’abandi dore ko umwegereye wabonaga ko n’amarira arimo azenga mu maso .

Ku ruhande rwa Active nyuma yo kuva ku rubyiniro,bavuze ko bishimiye cyane uko abafana babo i Ngoma babakiriye ndetse bashimangira ko iri rushanwa rimaze kubaha amasomo akomeye cyane kandi bishimiye byimazeyo ibyabaye .

DORE UKO BYARI BYIFASHE:

Derek umwe mu bagize iri tsinda yagize ati, “Ni igikorwa gikomeye kuba umuntu aririmba bamwe bakaririra, nyine bitweretse ko imbaraga twashyizemo hagati yacu zabyaye umusaruro ukomeye . Ni iby’igiciro kinini kandi abafana bacu bakomeze batube inyuma tuzagera kure”

Active baririmba Udukoryo twinshi

Aba bahanzi kandi basabye abafana babo gukomeza kubatora mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 4 kugira ngo babongerere amahirwe yo kuzagera kure mu irushanwa .

Ati, “Abafana bakomeze batore Active muri Guma Guma, ni ukwandika umubare 1 ukohereza kuri 4343. Imana ikomeze ibahe umugisha”

VIDEO: Eliel Sando


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages