Nyuma y’amagambo menshi yagiye agaragara ku mbuga zitandukanye avuga ko bitari bikwiye ko baza mu bahanzi 15 bahatanira Guma Guma ,Itsinda rya ‘Active’ ryasohoye indirimbo nshya bise ‘ Pole’, ndetse ikaba iherekejwe n’ubutumwa bw’icyo bavuga ku kuba bari muri Guma Guma.
Indirimbo Pole ivuga ku muhungu waririmbiraga umukobwa w’incuti ye amutera akanyabugabo kubera uburyo rubanda rwabacaga intege bakabasebya bashaka kubatandukanya .
Bati: “ Turi mu ishyamba rigoye, ririmo inzitane ariko imana yaduhuje irabizi. Ntuzumve iby’abanzi bashaka kubatatanya, bazahahekenya amenyo bayamaririre mu nda.”
Mu gihe benshi bakomeje kuvuga ko ‘Active’ itari ikwiye kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma kubera ko imaze igihe gito ndetse bamwe bakanavuga ko bafite indirimbo nke, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa IGIHE, Umujyanama w’aba basore batatu babarurizwa muri Label ya Incredible, Bagenzi Bernard, yavuze ko abantu bavuga gutyo ari abatifuriza abandi ineza.
Yagize ati: “Niba abasore banjye baragize amahirwe bagatorwa sinzi impamvu babibahora, ikindi kandi uretse no kwirengagiza , ntawutabona ko bakoze. Ndabyemera bamaze igihe gito ariko mu gihe gito bamaze barakoze kandi bigaragara. Umuntu uvuga ngo bafite indirimbo ebyiri ntago akurikirana umuziki nyarwanda, uretse ko hari n’ababa batifuriza abandi ineza”.
Yakomeje avuga kandi ko bazakomeza gukora. Gahunda bafite ngo ni gukomeza gukora batitaye ku babaca intege.
Mu ndirimbo yabo ‘Pole’ bati “ iyo Imana yabihaye umugisha ntawabitambika”
Umwe mu basore bagize iri tsinda,Tizzo, nawe yavuze ko ataribo bitoye kandi ko kuva baragiyemo bazakora bakereka abafana icyo bashoye.
Ati: “Icyo twavuga ni uko kuba twaragiye tuzakora kandi twerekane icyo dushoboye, ikindi kandi dufite abadutoye ntabwo aritwe twishyizemo”.
Primus Guma Guma Super Star, ni rimwe mu marushanwa ateza abahanzi nyarwanda imbere, rimaze kubaho inshuro eshatu ; mu mwaka wa 2013 ryatwawe n’umuraperi Riderman; 2012 ryari ryatwawe na King James, naho 2011 ryari ryatwawe na Tom Close ku nshuro yaryo ya mbere.
Kuwa 15 Werurwe nibwo hazatorwa abahanzi 10 bazakomeza, abandi batanu bagasezererwa.
Kanda hano wumve indirimbo Pole ya Active


















TANGA IGITEKEREZO