Amakuru dukesha nyina wa Ama G The Black, Bankundiye Safina avuga ko umuhungu we amaranye igihe kitari gito uburwayi bumufata umutwe ukamurya cyane n’amatwi bigatuma yumva adashaka kumva ikintu icyo ari cyo cyose kimusakuriza.
Bankundiye yabwiye IGIHE ati “Ama G afite ndwara imufata akamera nk’umusazi agahungabana ku buryo tuvanye kwa muganga.”
Kuri uyu wa gatatu nibwo Ama G yabwiye mama we ko yumva ameze nabi cyane ahita amujyana kwa muganga ahazwi nko kuri Polyfam i Remera ku Gisimenti.
Bankundiye ati “Bamusuzumye bagasanga afite ikibazo gikomeye mu mutwe ndetse banatubwira ko ku munsi w’ejo agomba gusubirayo agacishwa mu cyuma kugira ngo bamenye indwara ye.”
Ama G The Black ni umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Hiphop wamenyekanye mu ndirimbo nka “U Rwanda rw’amafaranga” yafatanije na King James, “Amarira y’uruhinja”, “Ikariso y’icyuma” n’izindi.


















TANGA IGITEKEREZO