Umuhanzi Ama-G The Black yahisemo guhagarika indirimbo ye “Uruhinja” yaririmbanye na Gisa nyuma y’aho agiranye ibiganiro na nyina w’umwana ugaragara mu mashusho y’iyo ndirimbo.
Indirimbo “ Uruhinja” ihagaritswe bitewe ni uko umuryango w’umwana utangarije uvuze ko wiyambaje umunyamategeko ngo akurikirane ikibazo cy’uburyo Ama-G yamukoresheje mu mashusho y’indirimbo ye atabiherewe uburenganzira n’ababyeyi, ukamusaba guhagarikisha iyi ndirimbo.
Aganira na Radiyo Isango Star, Ama-G yagize ati “Nahisemo guhagarika amashusho y’iyo ndirimbo mu itangazamakuru n’ahandi hantu hose iri.”
Ama-G The Black yavuze ko agiye kwandika ibaruwa isaba Televiziyo y’u Rwanda kutazongera kugaragaza iyo ndirimbo, ndetse akanayigeza hose mu itangazamakuru bakayisiba, ndetse n’aho yaba iri handi igahanagurwa.
Ama-G The Black avuga ko ateganya guhita yongera agakora andi mashusho y’iyo ndirimbo “Uruhinja” mu gihe kiri imbere.
Ama-G The Black avuga ko muri uku guhagarika indirimbo kwe abikuyemo isomo ryo kutazongera guhubuka.



















TANGA IGITEKEREZO