00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama-G avuga The Ben, Meddy, Licklick, Riderman mu ndirimbo ye nshya

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 18 September 2013 saa 03:42
Yasuwe :

Umuraperi Ama-G The Black ukunzwe cyane muri iyi minsi yashyize hanze indirimbo yise “Wa Mwana Ni Umusaza”, avugamo urugendo rwe mu muziki n’uko yakunze kwimwa amatwi na benshi, abandi bakamusuzugura nyamara nyuma akaza kumenyekana ndetse akagaragariza u Rwanda ko ashoboye.
Muri iyi ndirimbo humvikanano kandi amagambo akarishye Ama-G The Black abwira abandi bahanzi by’umwihariko abaraperi batangiye umuziki mbere ye n’abandi bagiye banga kumuhigikira ngo ahite, ababwira ati “yaje kubimenya (…)

Umuraperi Ama-G The Black ukunzwe cyane muri iyi minsi yashyize hanze indirimbo yise “Wa Mwana Ni Umusaza”, avugamo urugendo rwe mu muziki n’uko yakunze kwimwa amatwi na benshi, abandi bakamusuzugura nyamara nyuma akaza kumenyekana ndetse akagaragariza u Rwanda ko ashoboye.

Muri iyi ndirimbo humvikanano kandi amagambo akarishye Ama-G The Black abwira abandi bahanzi by’umwihariko abaraperi batangiye umuziki mbere ye n’abandi bagiye banga kumuhigikira ngo ahite, ababwira ati “yaje kubimenya ko abamwita umushenzi ari abo bahuje injyana”, yongeraho ati “yaje kuba umutobe abandi baba ibikatsi, yaje kurenga kuri bamwe bamwitaga umukatsi; erega kujya mu isoko mbere siko guhaha” agasoza agira ati “[Ama-G] mumuhe ku bafana muture mugabane nimwanga bimeneke!”

Muri iyi ndirimbo yuzuye amagambo akarishye gusa, Ama-G arerura akanakomoza kuri amwe mu mazina azwi cyane mu muziki agira ati “Lick Lick akiza kwiga piano muri studio nakoreragamo, na Junior ni uko, natangaga abagabo b’uwo mwana”, akongera ati “abazi muri launch ya Meddy, iya The Ben n’abandi [Ama-G] nawe yishyuye kibiri (2000) nk’abandi nawe yaje kubareba”.

Kuri aya magambo yongeraho ati “bamwise uruhinja mu kanya nk’ako guhumbya asaza mbere yabo”; aha bamwe mu basesenguzi bavuga ko aba abwira umuraperi Jay Polly, kuko bivugwa ko ngo yigeze gutangaza ko Ama-G The Black ari uruhinja [bisobanuye ko adashoboye] mu muziki. Aha bikaba binavugwa ko ahanini iyi ndirimbo "Wa Mwana Ni Umusaza" ari cyo Ama-G yayihimbiye ngo asubize Jay Polly n’abandi baraperi nkawe.

Muri iyi ndirimbo kandi Ama-G yikoma Tuff Gangz, aho avuga agira ati "gahunda yasanze mu kibuga [Tuff Gangz] kwari ugushimisha abarara, ariko gahunda yazanye ni ugushimisha Abanyarwanda kuko Abanyarwanda kuko Abanyarwanda bose si uko ari abarara, kumuvuga bla-bla akinjiza amafaranga ntacyo bimutwaye muri Game[mu muziki]".

Gusa muri iyi ndirimbo, Ama-G yanze kwerura ngo avuge ko ibyo aririrmba ari we uba wivugaho, ariko umuntu usanzwe ukurikiranira umuziki we hafi wanamumenye mu ndirimbo ze za kera, azi n’urugendo rwe mu muziki nta shiti ahita asobanukirwa ko ari we uba wivuga kuva itangiye kugeza irangiye yiyise “Wa Mwana”.

Ama-G The Black, w’imyaka 23, ubusanzwe witwa Amani Hakizimana, yatangiye umuziki mu 2004 kwa Producer Emile Nzeyimana na Ray P, ariko ntiyahita amenyekana.

Yakomeje guhimba indirimbo nka "Ikariso y’Icyuma", "Igifu" n’izindi zari zitandukanye cyane n’izakunze kujya zicurangwa ariko ntizamenyekana nk’uko yabyifuzaga.

Indirimbo "Uruhinja" yaririmbanye na Gisa Cy’Inganzo niyo yagaragarije benshi impano ye nuko iramamara cyane Ama-G ahita amenyekana hose mu Rwanda. Muri iki gihe akunzwe cyane mu ndirimbo "Care" yabaye intero y’abasore benshi.

Byumvikana neza ko iyi ndirimbo ye nshya yitwa "Wa Mwana Ni Umusaza" nayo izahita imenyekana bitewe n’amagambo ayigize n’uko ikoze.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages