Umuraperi Ama-G The Black arateganya kwerekeza mu Bugande gukora indirimbo n’umuraperi GNL Zamba mu gihe Danny Nanone nawe ateganya kwerekeza muri iki gihugu agakorana n’umuhanzi witwa Michael Ross.
GNL Zamba, uri mu baraperi bakunzwe cyane muri Uganda, yigeze gukorana na Urban Boyz indirimbo yitwa "Indahiro", ariko biza kuvugwa ko yigeze gutangaza ko nta muhanzi n’umwe azi mu Rwanda, ahubwo yifuza kuzakorana n’uwaba avuye mu Rwanda.
Michael Ross, umwe mu bahanzi bakunzwe muru Uganda, we yigeze gukorana na Miss Jojo indirimbo yitwa "Hooked On You" yamenyekanye ikanakundwa cyane mu Rwanda.
Bombi Ama-G The Black na Danny Nanone bavuga ko ari bo bahamagawe n’aba bahanzi bo muri Uganda.
Ama-G The Black yabwiye Radio Voice Of Africa ko GNL yamuhamagaye amaze kubona amashusho y’indirimbo ze zari zatwawe na Producer Meddie Menz wakoreye Urban Boyz.
Uyu Ama-G yagize ati “Nagombaga kugenda uyu munsi [Ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira] ariko hari igitaramo nagombaga gukora ubwo ndagenda nko mu gitondo”.
Aganira na IGIHE, Danny Nanone yavuze ko we ateganya kujya mu Bugande mu cyumweru gitaha. Yavuze kandi ko ateganya gukora indirimbo zirenze imwe n’aba bahanzi b’Abagande.
Ni ubwa mbere aba bahanzi berekeza muri Uganda bajyanywe no gukorerayo indirimbo.
Muri iki gihugu kandi hariyo Riderman bivugwa ko yagiye gukorana indirimbo na Dr Josee Chameleone, ikazatunganywa na Producer Washington, ari nawe wihamagariye uyu muraperi nk’uko amakuru agera kuri IGIHE abyemeza.



















TANGA IGITEKEREZO