Nyuma yo kuvugwaho byinshi ku myitwarire itari myiza imaze iminsi imugaragaraho, muhanzi Ama-G The Black, avugako ari umuntu uri kumugendaho akamuteza abantu kandi ko amuzi, ariko ngo yahisemo kumwihorera kuko ngo adakunda guterana amagambo kandi ngo ikibi kidakurwaho n’ikibi.
Ibi Ama-G yabivuze nyuma yuko Niyonzima Eliel Sando, Producer ukora Video akaba anakorera urubuga Inyarwanda.com yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ndetse yandikira na bamwe mu banyamakuru avuga uburyo ababazwa n’imyitwarire mibi ya Ama-G.
Eliel Sando yari yagize ati: “Ariko umuhanzi bita Ama-G The black yaba yarakandagiye mu ishuri? njye numvaga bamuvugaho ibintu nkagira ngo ni ukumusebya ariko ni ubwa mbere binaniye kwihangana… 98% y’aba-star baririmba bo mu Rwanda turaziranye ariko nta n’umwe nzi ufite mind y’ubujiji nka ama-G.. ngo yabaye Umustar.. namwe mumbwire niba ibi ari iby’umuhanzi ufite mind nzima.”
Ibi Eliel Sando akaba yabyanditse bitewe n’uko ngo Ama-G yabatesheje umwanya mu gihe hari bufatwe amashusho y’indirimbo ibyahishuwe ya Da Queen yakoranye na Ama-G hamwe na young Grace. Amag The Black ngo yakomeje kubabwira ko ari buze ariko burinda bwira kabiri kose atagiyeyo.
Aganira na IGIHE, Ama-G yadutangarije ko atigeze ababeshya na gato, ahubwo ko bari bahanye umunsi wo kuwa Mbere, nyuma Da Queen amubwira ko gahunda yahindutse bazakora kuwa kabiri, kandi icyo gihe Ama-G we yari afite izindi gahunda.
Ati: “Ntabwo nababeshye rwose, ahubwo bampinduriyeho gahunda. Njye twari twavuganye kuwa Mbere, Da Queen arambwira ngo byapfuye tuzakora kuwa Kabiri kandi nari mfite izindi gahunda ntibyankundira.”
Ama-G yakomeje avuga ko ibyo bamaze iminsi bamuvugaho byose, ari akagambane kuko ngo bamaze kubona ko hari icyo agezeho mu muziki, ndetse avuga ko ntacyo bimutwaye kuko kuri we yumva ko ibyo byose wenda ari uko ageze mu gihe cye cyo kuvugwa ariko bizashira.
Ibi kandi bibaye nyuma yuko umuhanzi mugenzi we, Dr Jiji, nawe yavuze ko Ama-G ya muhemukiye ntiyajya kuririmba mu gitaramo cye i Rusizi kandi yari yabimwereye ndetse n’amafaranga ya avance ibihumbi 100 yari yamuhaye akanga kuyamusubiza.
Ama-G we avuga ko amafaranga yari yayamuhaye bumvikanye kujya kuririmba i Karongi, maze igitaramo nticyaba Dr Jiji ahita amusaba ko bazajyana n’i Rusizi gusa ngo Ama-G we yari afite ikindi gitaramo bituma atajyayo.
Nyuma ngo baje guhura, Dr Jiji aramufatirana ngo amwishyure ni uko Ama-G amuha ibihumbi 80 kuko aribyo yari afite ako kanya, maze amusigaramo amafaranga ibihumbu 20. Kugera ubu Dr Jiji, we avuga ko nta n’igihumbi Ama-G yigeze amwishyura.
Mu gihe cy’amezi atatu ashize, umuhanzi Ama-G yakunze kuvugwaho byinshi na bagenzi be, nka Jay Polly wavuze ko Ama-G abeshya ibyo aririmba atari Hip Hop, Itsinda Active naryo mu ndirimbo yabo “Udukoryo twinshi” bavuga ko ibyo Ama-G aririmba kuri bon go babigereranya n’induru Atari rap.


















TANGA IGITEKEREZO