Mu buryo busa nk’ubumutunguye, ariko bwumvikanisha neza akamuri ku mutima, umuraperi Ama-G The Black yatangaje ko asanzwe yikundira umuhanzi Butera Knowless kandi ko aramutse abimubwiye akemera ko bakundana bahita babana igitaraganya.
Ibi Ama-G yabitangaje ubwo yagiraga icyo avuga kuri uyu mwari, usanzwe ukundwa n’abasore benshi bitewe n’uburanga n’igikundiro bimugaragaraho. Ibi Ama-G yabitangaje nyuma yo guhurira na Knowless mu ngendo n’ibitaramo byinshi; kuri iyi nshuro bakaba bari bahuriye mu bitaramo bya WDA.
Ama-G yatangarije ibi Radio Salus, avuga ko asanzwe ari umufana w’ibikorwa bya Knowless, kandi ko anamwikundira mu buzima busanzwe, gusa avuga ko atigeze afata umwanya ngo amubwire ko amukunda, ariko ko aramutse amwemereye ko bakundana yahita ategura ubukwe shishi-itabona.
Yagize ati “Njyewe nkunda Knowless kuko ibihangano bye biranyubaka, ibyo akora ndabikunda. Mubwiye ko mukunda akansubiza nahita nkora ubukwe, ariko natinye kubimubwira kuko nawe hari abantu ukunda ukanga kubibabwira, ariko nkunda indirimbo ze, ziranyubaka njye ndi umufana we”.
Asabwe kugira icyo abivugaho, Knowless nawe yavuze ko akunda Ama-G nk’inshuti magara bitewe n’uko ari umusore uzi kubana neza n’abandi bantu (uri cool), ariko abajijwe ku bijyanye n’ubukwe ahita ahindura imvugo, asobanura ko uwo mushinga wo ari uwo kwitondera.
Ubwo yabazwaga ku bucuti bwe na Ama-G, Knowless yabanje gusubiza mu mvugo isanzwe ya gihanzi agira ati “Ama-G ni inshuti yanjye cyane, cyane ariko cyane! Ni inshuti yanjye mu buzima busazwe. Turahura tukaganira ndetse tugahuza urugwiro nk’abantu tuziranye tunamenyeranye, mbese turi inshuti bya hatari”.
Ikibazo kijemo iby’ubukwe, kimubwira ko Ama-G avuga ko aramutse amwemereye ko bakundana yahita ashinga urugo, Knowless yahise abanza gukubita agaseka k’agashyedeko nuko asubiza asa nk’utunguwe cyane agira ati “Icyo cyo ntacyo nakivugaho, Ama-G nta mutima mubi agira, ariko ibindi byo byaza nyuma; iyo bigeze mu bintu nk’ibyo byasaba ko tubanza tukitarura [iby’imikino] ho gato”.
Ku bijyanye n’urukundo umuraperi Ama-G mu 2012 yerekanye mu ruhame mukobwa bakundana.
Kuri Knowless, wigeze gukundana na Safi, we iteka atangaza ko nta mukunzi agira. Gusa ariko bikunze kuvugwa ko yaba akundana na Producer we Clement Ishimwe, ariko bombi babihakabira kure.
Bijya binavugwa ko aba bombi, Knwoless na Clement baba bateganya ubukwe mu ibanga, ariko bombi aya makuru nayo bayatera utwatsi bavuga ko ari ibihuha.
Ese wowe ubona gute Knowless aramutse abanye na Ama-G The Black?



















TANGA IGITEKEREZO