00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyoboke aravuga ko adateganya kuba umujyanama wa Ama-G

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 22 June 2013 saa 04:31
Yasuwe :

Aho bumvikaniye bari kumwe mu kiganiro kuri imwe mu maradiyo ya hano muri Kigali bavuga ku by’ubujyanama; abantu bari batangiye guhwihwisa ko Muyoboke Alex yaba agiye kuba umujyanama wa Ama-G The Black, ibintu we ahakana yivuye inyuma
Hashize iminsi itari mike, Muyoboke atakiri umunyanama wa Urban Boyz.
Tumubajije iby’ayo makuru y’uko ngo yaba agiye gukorana na Ama-G, Muyoboke yagize ati” Ntimwiyumviye se ibyo yaraye avuze, avuga ko umujyanama nta cyo amaze, birumbimvikana rero ntabwo (…)

Aho bumvikaniye bari kumwe mu kiganiro kuri imwe mu maradiyo ya hano muri Kigali bavuga ku by’ubujyanama; abantu bari batangiye guhwihwisa ko Muyoboke Alex yaba agiye kuba umujyanama wa Ama-G The Black, ibintu we ahakana yivuye inyuma

Hashize iminsi itari mike, Muyoboke atakiri umunyanama wa Urban Boyz.

Tumubajije iby’ayo makuru y’uko ngo yaba agiye gukorana na Ama-G, Muyoboke yagize ati” Ntimwiyumviye se ibyo yaraye avuze, avuga ko umujyanama nta cyo amaze, birumbimvikana rero ntabwo namubera umujyanama".

Ibi Ama-G yabitangarije ubwo yavugaga ko impamvu adashaka umujyanama, abona atagabana na we amafaranga aba atakoreye mu bitaramo, ko we abona igikwiye ari uko yayarya yose.

Muyoboke avuga ko nta muhanzi arabera umujyanama ariko ko nihaboneka umuhanzi ukeneye ubufasha ufite impano azakorana nawe.

Byakunze guhwihwiswa kandi ko Muyoboke yaba ashaka gukorana na Princesse Priscillah n’ubwo we nabyo abitera utwatsi.

Nubwo, Ama-G The Black yizera Muyoboke nk'umujyanama mwiza avuga ko batazakorana
Urban Boyz, Muyoboke Alex yari abereye umujyanama, byavugwaga ko azaba umujyanama wa Ama-G The Black

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages